Nyabitekeri: Kuba abashaje baruta urubyiruko bidindiza iterambere ryaho
Mu gihe muri Afurika ndetse n’ibindi bice binyuranye byo mu Rwanda usanga hari urubyiruko rwinshi, mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke abageze mu zabukuru nibo benshi kurusha urubyiruko kuko bari ku kigereranyo cya 60%.
Ibi ngo bituma amaboko afite ingufu zo gukora ziteza imbere umurenge n’ingo zabo ubwabo zitaboneka, bityo Umurenge wa Nyabitekeri ukaba uri mu mirenge igira abakene benshi kandi bakeneye gufashwa.
Ibi biza byiyongeraho ko uyu murenge utagira imishinga myinshi ifasha abaturage kwivana mu bukene bakarwariza kuri VUP gusa, yahagarara ubuzima bugasa nk’aho buhagaze.

Bashimande, umwe mu baturage ba Nyabitekeri, avuga ko kubona aho guhinga bigoranye kubera ubutaka buke n’abaturage benshi kandi nta kintu bagira kibaha akazi bityo VUP yahagarara abaturage bakabaho mu buzima bubi cyane.
Ibi ngo biza byiyongera ku kuba bafite abantu bari mu zabukuru benshi ku buryo kubona amaboko ashobora guhanga umurimo bigoranye ahubwo hakaba abakeneye kurya kurusha abakeneye gukora.
Agira ati “inaha nta mishinga ihaba itanga akazi kandi nta mirima tugira ngo duhinge turebe uko twabaho, ndetse no guhanga akazi biragoranye cyane kuko dufite abasaza benshi batagishoboye, bategereje kurya ariko nta zindi ngufu bafite zo gushaka ibibatunga”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabitekeri, Niyonzima Jacques, avuga ko kuba umurenge ayobora ufite abageze mu zabukuru benshi bigira uruhare runini mu kudindiza iterambere kuko amaboko yagakoze ahubwo aba akeneye gufashwa.
Agira ati “kugira umubare munini w’abakeneye gufashwa aho gukora bituma abaturage baguma mu bukene ntibabashe kwiteza imbere, bikaza byiyongera ku kuba nta mishinga myinshi itanga akazi mu murenge wacu bigaragara ko hakiri byinshi byo gukora”.
Niyonzima avuga ko kuba abaturage benshi ba Nyabitekeri bageze mu zabukuru biterwa n’uko baramba cyane, kuko abenshi bafungura isambaza ziva mu kivu ubundi bakarenzaho soya (bayita icyonga), maze bakabaho igihe kirekire.
Nyabitekeri ni umwe mu mirenge ituwe cyane ifite abaturage basaga ibihumbi 30, mu gihe abaturage basaga 900 batuye kuri kirometero kare imwe (900/km2).
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabona ku mafoto aba baturage bose ari igitsina gore. Niyo mpamvu nta rubyiruko rurimo.
Ahantu mu Rwanda abashaje baruta abakiri bato se mu Rwanda habaho, mugihe 70% by’abaturage b’u Rwanda bafite munsi y’imyaka 20. Ni ukuvuga 30 % bagomba gutunga 70 basigaye barya ntacyo binjiza uretse gusohora amafranga. Za Minerval kuko muri aba 70 % hafi ya bose bariga.
Igihugu gifite population iteye itya rero biba bigoye ko gitera imbere. Niyo mpamvu hakwiye kongerwa imbaraga mu kuboneza urubyaro, nibura bikazagera igihe 50% z’abaturage bazaba bashoboro gukora. Murabona ko inzira ikiri ndande.