Nyabirasi: Umurenge utarageragamo amashanyarazi ubu ageze ku ngo zisaga 85%

Umurenge wa Nyabirasi uherereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba ni umwe mu Mirenge itarageragamo na gato insinga zitanga umuriro w’amashanyarazi kugera ku itariki ya 22 Kamena 2020 ubwo inzu ya mbere yagezwagamo amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.

Ubuyobozi bw’uyu Murenge buhamya ko ubu, mu ngo zirenga 8,800 ziherereye muri uyu Murenge, izisaga 85% zamaze guhabwa amashanyarazi ndetse ko hari byinshi byahindutse mu mibereho y’abatuye uyu Murenge kubera iri terambere.

Ubu uhageze usanga udusantere twinshi muri uyu Murenge ducanye ndetse hari n’ibikorwa binyuranye by’ubucuruzi bikoresha umuriro w’amashanyarazi nk’amabarizo, aho basudira, ibyuma bisya n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere muri uyu Murenge, Tegamaso Patience, yavuze ko ubu ingo n’ibikorwa bifite amashanyarazi byiyongereye cyane.

Yagize ati: « Ngereranyije, abaturage benshi baturiye umuhanda hafi ya bose baracanirwa, mu Murenge wose abafite amashanyarazi bari ku kigereranyo cya 85%. Ubu amashuri dufite muri uyu murenge yose afite amashanyarazi, amavuriro yose aracana, amakusanyirizo y’amata afite amashanyarazi, ibiro by’utugari twose ndetse n’iby’Umurenge na byo biracana, ndetse n’ibikorwa bitandukanye by’abikorera ».

Tegamaso Patience ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Nyabirasi avuga ko ubu ingo n'ibikorwa bifite amashanyarazi byiyongereye cyane
Tegamaso Patience ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Nyabirasi avuga ko ubu ingo n’ibikorwa bifite amashanyarazi byiyongereye cyane

Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu mu Karere ka Rutsiro, Bwana Jean Pierre Maniraguha, avuga ko muri rusange mu Karere ka Rutsiro umubare w’ingo zifite amashanyarazi wiyongereye cyane ndetse ko nta kabuza ingo zose zizaba zifite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Yagize ati : « Mu mwaka ushize w’ingengo y’Imari, mu Karere ka Rutsiro muri rusange twagejeje amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ku ngo zigera ku 3,578 kandi dufite icyizere ko muri uyu mwaka ziziyongera cyane. Ubu ingo zifite amashanyarazi muri aka Karere zirabarirwa muri 70% ubariyemo n’izikoresha akomoka ku mirasire y’izuba ».

Akomeza avuga ko abatuye kure y’imiyoboro bahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kandi bakunganirwa ku kiguzi cy’ibikoresho byayo hagendewe ku byiciro by’ubudehe babarizwamo.

Ati: “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari urangiye, ingo zirenga 1750 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ».

Abagejejweho amashanyarazi barayabyaza umusaruro

Barere Felesiyani, atuye mu Murenge wa Nyabirasi mu Kagari ka Busuku. Avuga ko ubusanzwe ari umwarimu mu mashuri abanza, ariko akaba anafite ibarizo akoreramo ibikoresho bitandukanye. Avuga ko amashanyarazi yageze aho atuye akabibonamo igisubizo gikomeye cyo kwiteza imbere.

Barere Felesiyani yashinze ibarizo rimwinjiriza amafaranga
Barere Felesiyani yashinze ibarizo rimwinjiriza amafaranga

Yagize ati: “Mbere iyo twajyaga kubajisha urubaho, byadusabaga kujya mu Karere ka Rubavu bikadutwara amafaranga y’urugendo n’igihe kikahatakarira. Bityo rero ugasanga ababaji b’ino barasigaye inyuma bikomeye.

Felesiyani avuga ko yajyaga apatana gukinga inzu, urugi rumwe bakakwishyura amafaranga 3,000 yo kurukora kandi yarutakajeho nka 2,500 n’umwanya munini kubera urugendo yakoraga ajya kubajisha i Rubavu, ugasanga nta nyungu abonyeho. Ariko aho yaboneye amashanyarazi, ubu ngo ashobora no gupatana inzugi 10 umunsi umwe akazibaza akabona inyungu itubutse”.

Mutabazi Jean de Dieu na we ukorera muri santere ya Terimbere iherereye mu Murenge wa Nyabirasi atanga serivisi zitandukanye z’irembo, gufotora, gutunganya inyandiko n’izindi zitandukanye. Avuga ko yabashije kwihangira umurimo kubera amashanyarazi yagejejwe i Nyabirasi.

Yagize ati: “Mbere y’uko amashanyarazi agezwa ino aha, kugira ngo umuntu afotoze indangamuntu byonyine, byasabaga gukora urugendo rurerure rwishyuwe amafaranga 1000 kugenda gusa. Ibaze kwishyura 2000 ugiye gufotoza indangamuntu ku mafaranga 50 kugira ngo ujye gusaba serivisi ku Murenge! Dufite ishimwe ryinshi cyane rwose hano muri Nyabirasi!”

Ababaza bifashisha imashini z'amashanyarazi akazi kakihuta
Ababaza bifashisha imashini z’amashanyarazi akazi kakihuta

Avuga ko uretse ibikorwa by’iterambere bitandukanye byahageze kubera amashanyarazi, ubuzima bw’abatuye Nyabirasi na bwo bwahindutse.

Ati: “Iyo urebye abaturage b’ino aha rwose ubona isuku yariyongereye, abantu babaye abasirimu kubera urujya n’uruza rwiyongereye ndetse no kuba abantu babasha kureba amakuru bakamenya hirya no hino uko babayeho. Imyidagaduro na yo ubu ino aha irahari, mbese ubuzima bwabaye bwiza kurushaho”.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 73% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Urubyiruko rwihangiye imirimo rubikesha amashanyarazi
Urubyiruko rwihangiye imirimo rubikesha amashanyarazi

Ni inkuru dukesha Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka