Nyabihu: Yafatiwe mu cyuho agerageza guha DASSO ruswa

Umugabo witwa Ntezimana, yafatiwe mu cyuho agerageza guha umu DASSO ruswa y’amafaranga 5,000 ahita atabwa muri yombi.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamitanzi, Akagari ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu, nyuma y’aho abagabo babiri bikekwa ko ari benewabo wa Ntezimana, bari bamaze gutahurwa na DASSO, basarura ishyamba mu buryo butemewe.

Ubwo bari bajyanywe kuri Polisi, Ntezimana yagerageje guha umu DASSO witwa Ruzindana Jean Pierre, ruswa y’amafaranga 5,000 ngo babarekure, uwo mu DASSO ni ko guhita abimenyesha Polisi imufatira mu cyuho agerageza kuyamuha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba, Kabariza Salomon yemeje ayo makuru, anagira inama abaturage yo kwirinda ruswa kuko ihanwa n’amategeko.

Ntezimana ukekwaho icyaha cya ruswa, yahise afatwa, ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), station ya Jomba, nk’uko byemejwe na Kabarisa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka