Nyabihu: Yabyaye impaga z’abana bane umwe yitaba Imana

Maniragena Clemantine wo mu Kagari ka Kabatezi, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, yibarutse abana bane, abahungu 2 n’abakobwa 2 ku gicamutsi cyo ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022, ariko agira ibyago umwe mu bahungu aza kwitaba Imana.

Batatu muri aba bana bamaze kwwitaba Imana
Batatu muri aba bana bamaze kwwitaba Imana

Uwo mubyeyi yabyariye mu bitaro bikuru bya Gisenyi, aho abo bana yari yababyaye ari bazima, ariko umwe akaba amaze kwitaba Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Nyakanga 2022.

Nzayikunda Evariste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabatezi, yavuze ko uwo mubyeyi w’imyaka 35 asanzwe afite abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Ati “Asanzwe afite abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe, amakuru atugezeho muri iki gitondo ni uko mu bana bane yabyaye umwe amaze kwitaba Imana, ariko abandi bameze neza. Aracyari mu bitaro bya Gisenyi, maze kuvugana n’umugabo we ubu abaturage turimo kwisuganya ngo tumwakire”.

Gitifu Nzayikunda, avuga ko kuba uwo muryango uri mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, byatewe n’uko hagendewe ko bakiri bato, ariko ngo mu buzima busanzwe ntabwo bifashije, ngo batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi.

Avuga ko biteguye kwishyirahamwe nk’abaturage b’Akagari ka Kabatezi gukusanya inkunga yo kuremera uwo mubyeyi, bamushakira ibyangombya byihutirwa birimo ibiribwa bigizwe n’amata, isukari n’ibindi, dore ko ngo nta nka bagira.

Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga kuri icyo kibazo cy’uwo mubyeyi, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, avuga ko akarere kiteguye gufasha uwo muryango.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe, usibye n’uriya wabyaye n’abandi batishoboye turabafasha, urumva we ni umwihariko, turagerageza gukora ibishoboka tumwiteho umunsi ku wundi, ubu turi kwitegura kumwakira no kumufasha mu bushobozi turaba dufite bwose nk’umuturage wacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko tujye ducisha mu kuli.Uruhinja rw’amezi 2,ni gute rwakitaba imana?Ni iki imana yarubaza kandi rudafite ubwenge ndetse nta kibi rwakoze?Aho kugendera ku myemerere ya kidini y’ibinyoma,tujye dushishoza,kandi tugenzure neza icyo bible ivuga ku Rupfu.Nkuko bible ivuga,umuntu upfuye ntabwo aba yumva.None se wakitaba imana kandi utumva?Roho idapfa kandi itekereza,yahimbwe n’umugereki witwaga Platon.Nta na hamwe bible ivuga roho idapfa kandi itekereza.Ni ubuyobe (apostasy).Nubwo benshi bumva ntacyo bitwaye,bibabaza imana cyane.

gasana yanditse ku itariki ya: 18-07-2022  →  Musubize

uwo mubyeyi niyonkwe natwe mu mutundi turere hashyirweho ikigega tumufashe

ambsder ndayishimiye emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka