Nyabihu:Uwahoze ku isonga mu kugira umwanda ubu bamwita inyange

Akimanimpaye Judith wo mu Murenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu, avuga ko yabagaho agira umwanda ukabije, awukira nyuma yo guhabwa inyigisho n’umushinga ‘Gikuriro’, none ubu akaba ari we ntangarugero mu isuku.

Akimanimpaye Judith yagiraga umwanda ubu ni we wigisha abandi kugira isuku
Akimanimpaye Judith yagiraga umwanda ubu ni we wigisha abandi kugira isuku

Uwo mubyeyi avuga ko mbere yari azi ko ingutiya ajyana guhinga itagomba kumeswa, aho yahingaga akagera mu isarura atameshe imyambaro yahinganye.

Avuga ko n’ibyo yatekeragamo, ibyo yariragaho yabonaga bitari ngombwa ku byozwa agapfa kugabura.

Ati “Nari umunyamwanda mu buryo bukabije, murabona ndi umuhinzi. Najyaga guhinga, ubwo nkiyumvisha ko ingutiya yanjye ari iyo guhingana nkazarangiza ubuhinge ntayimeshe”.

Akomeza agira ati “Murumva ibyo gutekamo ntibyozwaga, navaga guhinga nkakwakwanya nshaka ibyo kurya, ibyo koza isafuriya sinabikozwaga, isahani ni ukwaruriraho uko nabyumvaga”.

Uwo mubyeyi avuga ko umwanda wamukurikiranye ageza nubwo yari asigaye ava guhinga bwakwira akaryama atoze, ari nako imbaragasa zimutera, dore ko atagiraga umufariso wo kuryamaho ari nako ngo n’inda zitabaga zimworoheye mu ngutiya ye.

Ati “Kuryama ni uguhirima uko nabyumvaga, ari nako imbaragaza zazaga ari nyinshi, mu ngutiya ho inda zabaga zuzuye akazuba kava zikabyuka nkarwana na zo nishimagura hakaba ubwo nishishimuye nkanibagirwa n’ibyo nakoraga.

Uburoso n’umuti w’amenyo (colgate) mbimenye vuba, kuko sinari kubimenya ntarabikoresha. Umugabo we urabyumva ntiyagira ibyishimo urebye uko nari meze. Ntaho ibyishimo byava”.

Uwo mubyeyi avuga ko uwo mwanda wagiye umugiraho ingaruka nyinshi, aho yahoraga mu mavuriro yarwaje impiswi ati “Indwara zabaga nyinshi mu muryango, buri gihe akaba ari njye uri mu bitaro ndwaje indwara z’umwanda, inzoka, malariya zahoraga aho kubera ibihuru byabaga bikikije urugo”.

Uwo mugore kandi avuga ko kuva mu mwanda byaturutse ku muryango ‘Gikuriro’, waje mu murenge wabo wa Jomba, ubashyira mu matsinda aho bahawe amahugurwa ku isuku n’isukura. Atangira gucika ku mwanda wari waramaze kumubaho icyorezo.

Agira ati “Uburyo navuye mu mwanda biratangaje. Umushinga Gikuriro wadushyize mu matsinda isuku itangira kuza kubera inyigisho zatangwaga. Abafashamyumvire baratwigisha dutangira na gahunda yo gusasirana tugura matora, twigishwa kwirinda malariya dutema ibihuru, indwara ziterwa n’umwanda zirakira”.

Uwo mugore waganiye na Kigali Today yambaye imyambaro y’ibara ry’umweru, avuga ko yahisemo kujya yambara iryo bara kugira ngo yereke abantu aho yavuye naho agana, ubu aho atuye basigaye bamwita inyange”.

Aho atuye ubu bamwita inyange kubera uko asigaye agira isuku
Aho atuye ubu bamwita inyange kubera uko asigaye agira isuku

Ati “Murabona ko nkeye mu gihe nari ku isonga mu mwanda. Dore agasatsi kanjye uko gasa, amenyo arera. Ubu basigaye banyita inyange kubera uko bambona”.

Akimanimpaye avuga ko kuba yaragiraga umwanda byari ibibazo by’imyumvire, kuko mu murenge wabo amazi abegereye.

Atanga ubutumwa asaba abaturage kwirinda umwanda kuko ugira ingaruka ku buzima.

Ati “Ikibura ni ubushake, amazi aratwegereye. Ikibazo ni imyumvire, aho ntuye amazi arahari pe. Nta muntu nshobora kubona afite umwanda ngo mureke agende ntamwigishije. Ndasaba abaturage kwirinda umwanda kuko ugira ingaruka nyinshi ku buzima”.

Mu gukangurira abaturage kwirinda umwanda, nyuma y’amasomo Uwimanimpaye yanyuzemo byamugize umuhanzi aho asigaye atanga ubutumwa bwe abinyujije mu mivugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka