Nyabihu: Urubyiruko rurashishikarizwa kwitwara neza ngo ruzarusheho gukora ibikorwa by’iterambere
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyabihu rurashishikarizwa kwirinda kwiyandarika, ibiyobyabwenge n’ibindi byarwangiriza ubuzima; ku buryo umwaka wa 2013 uzasiga rugeze ku ntambwe nziza y’iterambere isumbye iyo rwagezeho muri 2012.
Bimwe mu bikorwa by’ingenzi byakozwe n’urubyiruko mu karere ka Nyabihu mu mwaka wa 2012, harimo kubakira inzu yo kubamo abana barindwi b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Jenda.
Uhagarariye urubyiruko muri aka karere, Murwanashyaka Bosco, avuga ko kuba iki gikorwa cyaragezweho bishimishije cyane kuko abo bana iyo abandi batahaga bo basigaraga ku mashuri kuko ntaho bataha bafite ukabona ni ikibazo gikomeye kandi kibabaje.
Urubyiruko rw’akarere ka Nyabihu rwanashyizeho gahunda ya “Giritungo rubyiruko” igamije gufasha bamwe mu rubyiruko b’abakene kurusha abandi. Bahabwa amatungo abafasha kwikura mu bukene yamara kubyara abayahawe bakaziturira bagenzi babo,bityo bityo. Kugeza ubu hamaze gutangwa amatungo 50.

Iyi gahunda kandi ifasha urubyiruko kungurana ibitekerezo, bagasabana bakareba icyabeteza imbere; nk’uko Masengesho Jean Paul, umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Mukamira yabidutangarije.
Urubyiruko kandi rwanashishikarijwe kwibumbira mu makoperative, ku buryo hari intego ko kuri buri kagari hagomba kuba koperative y’urubyiruko ifite ubuzima gatozi. Urubyiruko kandi rwubakiwe inzu yarwo izajya irufasha gukora ibikorwa bitandukanye by’urubyiruko.
Kugeza ubu urubyiruko rushishikarizwa gahunda ya “Hanga umurimo”aho rusabwa kwihangira imirimo n’udushya kugira ngo ruzagere ku iterambere.
Ruranashishikarizwa gukora imishinga myiza kugira ngo ruzahabwe inkunga yo kuyishira mu bikorwa, binyuze muri gahunda zashyizweho zifasha abatishoboye gushyira imishinga yabo mu bikorwa nka BDF.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|