Nyabihu: Umwarimu wari wasezeye akazi kubera kwanga kwikingiza Covid-19 yemerewe kugasubiramo

Ntirujyinama Benjamin utuye mu Kagari ka Nyagahindo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, yasabye gusubizwa mu kazi yari yaranditse agasezera kubera kwanga kwikingiza Covid-19, akaba abikoze nyuma yo kwemera gukingirwa, ubuyobozi bw’akarere nabwo bukaba bwahise bumwemerera gusubira mu kazi ke.

Ntirujyinama yari yahagaritse akazi k’ubwarimu yakoreraga ku ishuri rya Nganzo ku itariki ya 1 Ukuboza 2021, kubera ko yari atarafata icyemezo cyo kwikingiza icyorezo cya Covid-19.

Ntirujyinama yongeye kwandikira Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu amusaba gusubizwa mu kazi ubwo yari amaze gufata urukingo tariki ya 30 Ukuboza 2021, nk’uko bigaragazwa n’icyangombwa gitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko Ntirujyinama azasubizwa mu kazi kuko yanditse agahagarika, ariko ubwo akarere kari kataramusubiza yongera kwandika asaba gusubizwa mu kazi.

Agira ati “Birajyana n’uko yari yatinze kwikingiza, nk’abayobozi b’abaturage harimo no kubegera no kubagira inama, atubwira ko akurikije uko abyumva azadusubiza, dutegereje ko atubwira ko akomeje umurongo we, atubwira ko yikingije twumva ni byiza. Ikiri icyiza kurushaho ni uko yaganirijwe nyuma agahita yikingiza ahita asaba kuriya, kubera tutari twakamusubije, ubusabe bwe twarabwumvishe, nyuma yaho abandi barikingije.”

Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kwikingiza, abamaze gufata dose ya mbere bamaze kuba 7,733,886, na ho abamaze gufata dose ya kabiri ni 5,555,134, mu gihe abamaze gufata dose yo gushimangira bamaze kuba ibihumbi 237, 448.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko Abanyarwanda bamaze guhitanwa na Covid-19 ari 1,362 na ho ijanisha ry’abandura mu minsi irindwi rigeze kuri 6.2%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ntabwo biba bitunguranye ko umuntu yatinda kumva ibintu cyane cyane kubintu biba ari bishya mubuzima busanzwe nka Covid .
ikindi nibyiza kuba ubuyobozi bw’Akarere bwamwumvise bukamwemerera gusubira mukazi.

NIBISHAKA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-01-2022  →  Musubize

Izina niryo mungu Koko nuko yaribyabuze umugira inama nahubundi abanyarwanda tuse nkabitsamuye nidushyira hamwe tukumva ibintu kimwe ntakizatunanira

Dusengimana japhet yanditse ku itariki ya: 7-01-2022  →  Musubize

Erega utetse imyumvire yabiyita aba christo ubundi ko abayibozi bacu ko aribo byahereyeho nuko bo badakijijwe?cq nuko badakunda ubuzima

Dusengimana japhet yanditse ku itariki ya: 7-01-2022  →  Musubize

iyo abyihorera akumva uko hanze hameze abantu barangije za kaminuza,babuze akazi none we arahaze arazana imikino wakwivana kukazi ukirirwa uryame umugore ntarugusohoremo iyo baba bamuretse akamara umwaka niho yari kumenya ko arusha abandi ibitekerezo

lg yanditse ku itariki ya: 7-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka