Nyabihu: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri atorewe kuyobora akarere
Musabimana Odette, wari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Rega mu Murenge wa Jenda, niwe utorewe kuyobora Akarere ka Nyabihu by’agateganyo.

Musabimana wari usanzwe akuriye komisiyo y’imibereho myiza muri Njyanama y’aka Karere atorewe kuyobora aka Karere ku majwi 95.5%, aho ahigitse Ntirugirimbabazi Jean Marie Vianney ukuriye PSF, wagize amajwi 4.5 %.
Uyu muyobozi ngo agiye kuyobora igihe cy’amezi atatu, ubundi hakorwe amatora y’Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije.
Musabimana akimara gutorwa yavuze ko agiye gukomereza aho abandi bari bageze mu murongo w’iterambere ry’akarere. Yavuze ko anizeye ubufatanye n’abo asanze mu Karere kugira ngo abashe kugera ku ntego.

Guverineri Munyantwari Alphonse wari muri iki gikorwa, yamugiriye inama yo kurushaho kwegera abaturage no kubabera urugero rwiza, avuga ko ibyo kubigeraho bisaba kugira ubwitange, kwigombwa no gukorera hamwe.
Uyu muyobozi asimbuye Uwanzwenuwe Theoneste weguye kuri uyu mwanya ari kumwe na Mukansanga Clarisse wari umwungirije tariki ya 11 Gicurasi 2018.
Ubwegure bwabo bwakiriwe bunemezwa na Njyanama mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018.

Inkuru zijyanye na: abameya begura
- Icyo Kaboneka avuga ku kwegura kw’abayobozi kwiswe ’Tour du Rwanda’ (PODCAST)
- Huye: Uwamariya Veneranda yagizwe Meya w’agateganyo
- Minisitiri Kaboneka yahakanye iby’uko Abameya bashyirwaho kuri ‘TEKINIKI’
- Gicumbi: Umunyamakuru agizwe Meya w’agateganyo
- Gicumbi: Meya w’agateganyo na we yeguye atamazeho icyumweru
- Huye: Gusuzugura inama Njyanama bitumye Komite Nyobozi yirukanwa
- Nyagatare: Komite nyobozi y’akarere na yo ireguye
- Komite nyobozi ya Bugesera yose yeguye
- Gicumbi: Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije begujwe
- Ruhango: Akarere kabonye abayobozi bashya
- Rwakazina Marie Chantal atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali
- Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na we yeguye
- Nyabihu: Meya n’uwari umwungirije beguye
Ohereza igitekerezo
|
benedata ko nduzi mugore uyu abyishimiye nk’udasanzwe mu karere mu nyabihu! Yiba akigirwa inama n’ubwo ntazi amateka yiwe ndama mwibarize nti emwe harya abo uja usimbura bazize iki? Ko numva wama uri muri iyo njyanama se igihe batorwa wari usinziriye nta jwi wabahaye? Ko wari umuyobozi w’ishuli se nibura irerero ryawe ryabaga ku mwanya ngahe mu karere? umuganji wawe se niba umugira buriya mwagiye inama mbere yo kwemera izo nshingano nsha ko iyo bijya gupfa urugo ari rwo mwibagirwa mbere nyamara ari wo munezero nyabusa we? nama numva ngo n’uwo usimbura yari yararusenyuye urwiwe.Umve sha, nojya inama iyo komini bayihere abasoda bayitware nibo bayishobora naho ubundi ngo wabona isha itamba ugaco uta impuzu yawe sibyo. Uramenye ahubwo ca ugarukira uwiteka ubwo bagutoranyije ubwo warahagurukiwe satani araje akumenere amabanga yose.urabanze usabe amasengesho naho ubundi ahaguye umugabo ngo utaho utwatsi iryo shyamba ryirukanye umwuzo umwe abo bose bama bategeka ririmo igihunyira.egere pasteri cyengwe patiri agusengere niba ushaka kugira imihigo.ibyanditswe byera bitubwira ingene salomoni yakeje uwiteka Imana mbere yo kuyobora ubwoko bwayo. Uramenye ntukibagirwe umuremyi ngo wishinge ikibero kuko uwiteka imana yanga abasambanyi n’abajura kimwe n’abarenganya abandi.
Aka karere kagiye kujya gahemba mbere abarimu. Nyabihu oyee.
Amahirwe masa,nyakubahwa Meya!
Odette mumugire inama yo kudatakaza umwanya we w’ubuyobozi bw’ikigo kuko uyu atorewe ntiworoshye!Niba ashaka abaze uwo asimbuye cyangwa abaze abayoboye utundi turere bavuye mu burezi.Anamenye ko kurera ari umuhamagaro naho kuyobora ari politiki anibuke définition y’ijambo politic!
sindagura kandi sindota, ariko NYABIHU ikeneye umuyobozi udatowe mu minsi 5,umuntu ufite ubunararibonye muri ADMINISTRATION & POLITICAL MANAGMENT niwe ukenekewe, uyu nawe natagira igitsure ngo ave mu biro, maze abane n’abaturage ..... " bukeye bwitwa ejo"
Abarimu oyee, aka katere kagize amahirwe menshi kandi icyo mpamya ni uko kagiye kujya kumurongo mwiza
Congraturation!!!!
Keep up and have a successfull leadership