Nyabihu: Rurageretse hagati ya Koperative na Kampani mu birombe bicukurwamo umucanga

Abaturage bibumbiye muri koperative ‘Tunoze ubwubatsi’ bakora umwuga wo gucukura umusenyi mu mugezi wa Nyamutera mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabuhu, barinubira uburyo ibikorwa byabo byigabijwe na Kampani ‘Kigali Trust’, Akarere ka Nyabihu kakavugwaho kuyitiza umurindi.

Abibumbiye muri Koperative Tunoze ubwubatsi bababajwe no gukurwa mu mitungo yabo
Abibumbiye muri Koperative Tunoze ubwubatsi bababajwe no gukurwa mu mitungo yabo

Ni ikibazo kimaze ukwezi, aho Akarere ka Nyabihu kemeza ko iyo Kampani ari yo ikwiye gukora uwo murimo wo gucukura umucanga wifashishwa mu bwubatsi wo mu mugezi wa Nyamutera, kuko ngo ari yo ibifitiye icyangombwa cyemewe n’amatekeko, nk’uko Umuyobozi w’ako Karere Mukandayisenga Antoinette abivuga.

Agira ati “Uko twasanze ikibazo giteye, ni uko Kigali Trust yasabye icyangombwa irakibona, mu gihe abagize Koperative Tunoze ubwubatsi basabye icyangombwa bagarukira mu Karere ntibakomeza ngo bagere mu zindi nzego zibishinzwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette

Ni yo mpamvu Kigali Trust irimo kuko ifite icyangombwa cyemewe gukora ako kazi. Gusa abaturage turabasaba kuba bashaka ibyangombwa igihe icya Kigali Tust cy’imyaka itanu cyarangira, na bo bakaba basaba kuhakorera”.

Ibyo ubuyobozi bw’akarere buvuga, abo baturage bibumbiye muri iyo Koperative bo ntibabyishimiye, kuko bemeza ko aho hakorerwa ibyo bikorwa ari mu butaka bwabo kandi ngo batanzeho amafaranga menshi, bakavuga ko badashobora kwamburwa ibyabo barebera.

Hategekimana Jean Claude ati “Iriya Kampani ni iyo kuduhombya gusa, baje bavuga ko tugiye gukorana, hari ibikorwa byacu twahubatse bifite agaciro ka miliyoni umunani, baba baratwirukanye.

Noneho akarere kaba karaje baratwumvikanisha ndetse barabyandika baranadufotora, dore ifoto duhagararanye. Abayobozi bakimara kuva aho, abo bagabo barongera baratwirukana ubu turicaye mu gihe aha hari hadutunze, ni na ho twifashishije dukemura bya bibazo byo kugwingira mu bana”.

Abo baturage barasaba Kampani ya Kigali Trust gushaka ahandi ikorera aho kwigabiza ibyabo kandi byarabavunnye, bagasaba n’ubuyobozi bw’akarere kutabirengagiza buzi neza imvune bahuye na yo batunganya ubwo butaka bw’inkengero z’uwo mugezi.

Umwe mu migezi icukurwamo umucanga
Umwe mu migezi icukurwamo umucanga

Nzamuye Eric ati “Ubutaka dukoreraho ni abanyamuryango bikusanyije turabuhuza, RCA iza kudusura iduha icyangombwa, nyuma akarere karaza kati iyi micanga ni iy’akarere mureke dukorane.

Twaremeye turakorana nyuma yaho dutakambira akarere tukabwira ko turi mu bihombo kuko amafaranga menshi ari kujya mu isosiyete yishyuriza akarere”.

Arongera ati “Byageze n’aho dusaba icyangombwa cyo gucukura mu buryo bwemewe n’amategeko, akarere karatudindiza iki kibazo kigera n’ubwo cyeguza na bamwe mu bayobozi b’akarere turongera turikorera.

Ni bwo muri iyi minsi tugiye kubona tubona haje Kampani yitwa Kigali Trust, akarere karatwumvikanisha turakorana, ntihashize ibyumweru bibiri, iyo Kampani iti nimuvemo, byaratubabaje kuvanwa mu mitungo yacu twavunikiye.

Ni yo mpamvu iki kibazo kigomba gukemurwa n’ubuyobozi bukuriye akarere kuko akarere ko tubona katatwitayeho”.

Abo baturage bahuriye muri Koperative Tunoze ubwubatsi, bavuga ko aho iyo Kampani ibirukanye mu mitungo yabo, bikomeje kubagiraho ingaruka z’ubukene mu miryango.

Umucanga ni imari ikomeye mu Karere ka Nyabihu
Umucanga ni imari ikomeye mu Karere ka Nyabihu

Nyiramirimo Daphrose ati “Aha dukorera haratuvunnye ku buryo twakoze imihanda yadutwaye amafaranga menshi, hari hadutungiye imiryango kuko nabaga ngiye kugura akanyana Koperative ikanguriza.

Abana banjye bose barize, mbabwije ukuri nagize ikibazo umwana wanjye akorerwa ihohoterwa aterwa inda, ariko umwana naramureze muha amata, umukobwa wanjye asubira mu ishuri ubu yari ayarangije, hari hadufitiye akamaro”.

Mu kumenya icyo Kampani ya Kigali Trust ivuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Mukeshimana Didas uyobora ibikorwa by’iyo Kampani mu Karere ka Nyabihu, avuga ko iyo Kampani idafitanye ikibazo n’abo baturage, ngo ni abanyamuryango bake bashatse kugumura abandi babangamira imikoranire y’abaturage n’iyo Kampani.

Yagize ati “Mbona Umuyobozi wa Koperative ari we uzana ibibazo byo gutuma imikoranire yacu n’abaturage igenda nabi, rwose abaturage ntacyo dupfa na bo, abaturage 340 bose nta kibazo bafitanye na Kampani”.

Umuyobozi wa Koperative Tunoze ubwobatsi, Hategekimana Jean Claude, we avuga ko ibyo ubuyobozi bwa Kigali Trust buvuga nta kuri kurimo, kuko ngo basohowe mu byabo birengegije amasezerano y’imikoranire bari baragiranye ubwo bari bahujwe n’ubuyobozi bw’akarere, bikarangira iyo Kampani ibirukanye kandi aho bakorera ari mu mitungo yabo yabavunnye.

Mu gihe hakomeje kutavuga rumwe hagati ya Koperative Tunoze ubwubatsi na Kampani ya Kigali Trust, Ikigo cy’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, na cyo cyamaze kwinjira muri icyo kibazo mu rwego rwo kugishakira umuti.

Kanyangira John, ushinzwe ubugenzuzi muri icyo kigo, avuga ko igikomeje guteza ayo makimbirane ari ihangana hagati y’umuyobozi wa Koperative n’ubuyobozi bwa Kigali Trust.

Agira ati “Kigali Trust ifite uruhushya rwo kwinura imicanga muri aka gace, ariko yahasanze abaturage bahakorera badafite icyangombwa, tuyisaba ko izakomeza gukorana n’abo baturage, kandi koko barakorana ariko hakabamo iyo koperative igizwe n’abantu 24, bakavuga bati aha mwarahadusanze, Kampani na yo iti nta ruhushya mufite”.

Kanyangira John Uuhinzwe ubugenzuzi mu Kigo cy'Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro
Kanyangira John Uuhinzwe ubugenzuzi mu Kigo cy’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro

Arongera ati “Ikibazo nyamukuru kigaragara ndabona kiri hagati y’umuyobozi wa Koperative n’umuyobozi wa Kampani batumvikana, ubundi bapfaga igiciro Kampani yabaheragaho batumvikanagaho ariko cyari cyarakemutse, n’ubu mvuyeyo ntazi icyo bapfa, mvuyeyo nta kibazo nyamukuru menye ngo inzego z’ubuyobozi zibe zagikemura”.

Kugeza ubu uko kutumvikana kwa Kigali Trust na Koperative kirakomeje, aho bakomeje kurebana ay’ingwe bamwe bati “ntitwemera ko mwigabiza imitungo yacu muza gucukura umucanga”, abandi bati “tubifitiye ibyangomba mwe mudafite tugomba gucukura”.

Amakimbirane aba mu bucukuzi bw’umucanga mu Karere ka Nyabihu si aya none, kuko mu myaka ishize uwo mucanga ngo waba warabaye nyirabayazana mu iyegura rya bamwe mu bagize komite nyobozi y’Akarere ka Nyabihu, aho bakekwagaho ruswa muri ibyo birombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka