Nyabihu: Nubwo bahuye n’ibiza, bamaze gutanga miliyoni 224 n’ibihumbi 368 mu AgDF

Nubwo akarere ka Nyabihu kakunze kwibasirwa n’ibiza, abaturage bako bakomeje kwihesha agaciro. Kugeza ubu bamaze gutanga amafaranga miliyoni 224 ibihumbi 368 n’amafaranga 805 mu kigega Agaciro Development Fund.

Abaturage bo mu mirenge, mu tugari ndetse no mu midugudu igize akarere ka Nyabihu bafite inyota yo kwihesha agaciro batanga umusanzu wabo. Tariki 12/10/2012 umurenge wa Jenda ubwawo watanze miliyoni 16 n’ibihumbi 591 n’amafaranga 500.

Umurenge wa Jenda waje ukurikira indi mirenge ine y’akarere ka Nyabihu imaze kwihesha agaciro. Umurenge wa Jomba, ari nawo wibasiwe n’ibiza kurenza indi mu karere ka Nyabihu watanze miliyoni 8 ibihumbi 354 n’amafaranga 225.

Umurenge wa Rurembo wafatwaga nk’umurenge ukennye kurusha iyindi watanze amafaranga miliyoni 7 ibihumbi 861 n’amafaranga 100.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu yishimiye cyane uburyo abaturage b’uyu murenge bari kwikura mu bukene nyuma y’aho ushyiriwemo VUP, ndetse benshi bakaba bari kuva ku rutonde rw’abakennye cyane.

Uretse umurenge wa Rurembo, Jomba na Jenda, umurenge wa Kabatwa uzwiho ubuhinzi bw’ibirayi watanze miliyoni 6 n’ibihumbi 470.

Umurenge wa Shyira, ahubatse ibitaro by’akarere ka Nyabihu, watanze miliyoni 11 ibihumbi 193 n’amafaranga 980. Nubwo utararangiza gutanga umusanzu wawo, umurenge wa Rambura umaze kwegeranya bihumbi 498.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu, Mukaminani Angela, yatangaje ko n’amahanga ubwayo atangazwa n’uburyo Abanyarwanda barimo kwihesha agaciro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri iki gihugu.

Ibihugu byinshi by’amahanga biri kwigira ku Rwanda ku buryo abaturage barwo barimo kwihesha agaciro biyubakira igihugu; nk’uko Mukaminani yakomeje abisobanura.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka