Nyabihu: ‘Mvura Nkuvure’ yababereye umuyoboro wo komorana ibikomere

Nyuma y’ibiganiro bamaze ibyumweru 15 bagirana mu matsinda yo muri gahunda ya Mvura Nkuvure, bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abayigizemo uruhare kimwe n’abakomoka ku miryango yabo mu Karere ka Nyabihu, bahamya ko byabafashije kwigobotora ingoyi y’amoko, babasha gukira ibikomere, aho kuri ubu babanye batishishanya.

Abarokotse Jenoside, abayigizemo uruhare, ababakomokaho n'abatahutse bashishikajwe n'ibibahuza birinda ibibatanya
Abarokotse Jenoside, abayigizemo uruhare, ababakomokaho n’abatahutse bashishikajwe n’ibibahuza birinda ibibatanya

Ubuhamya bw’abaturage bitabiriye ibi biganiro harimo Numviyeho Emmanuel, wari ufite imyaka itatu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarabashije kuyirokoka ariko abavandimwe be n’umubyeyi we bo bakicwa.

Ngo guhangana n’ibikomere yasigaranye ari imfubyi byabanje kumugora, ariko aho batangiriye ibi biganiro mu matsinda ya Mvura Nkuvure, yagiye arushaho kubikira bigera n’aho ababarira uwamwiciye.

Yagize ati “Abavandimwe banjye na Papa, ba data wacu ba masenge na nyogokuru, ubwo bicwaga muri Jenoside nasigaye ndi umwana muto wirera mu buzima bw’ubupfubyi, bigera ubwo njya no kuba mu muhanda. N’ubwo nyuma yaho naje guhura n’umugiraneza wo mu muryango wari warasigaye akanyitaho akandera, ariko nahoranaga agahinda kenshi ko kubura abanjye”

Ati “Nabaga ndimo kwiga hamwe n’abandi bana bafite ababyeyi babitaho, njye nakwibuka ko ntagira umuryango bikanshengura umutima, ngahorana ubwoba bw’uko abanyiciye bazaza nanjye bakanyica. Ariko uko nagiye mbana n’abandi mu matsinda ahumurizanya bikiyongeraho n’iyi gahunda ya Mvura Nkuvure, byatumye mbasha kubohoka, ndiyakira ngira umutima wo kubabarira abangiriye nabi”.

Numviyeho Emmanuel na Ntakemerino Ernest babashije gukira ibikomere none babanye neza
Numviyeho Emmanuel na Ntakemerino Ernest babashije gukira ibikomere none babanye neza

Ntakemerino Ernest wagize uruhare mu kwica abo mu muryango wa Numviyeho, yahamijwe icyaha cya Jenoside abifungirwa imyaka 12, aho yaje gufungurwa nyuma yo kwemera icyaha no kugisabira imbabazi.

Na we ngo yahoranaga inkomanga ku mutima n’ipfunwe, aza kubasha kubikira nyuma yo guhurira n’abandi mu matsinda ya Mvura Nkuvure harimo n’uwo yiciye.

Agira ati “Umuryango wa Numviyeho twari duturanye tubanye neza, dutumirana mu birori tugasabana, tugasangira ibyo kurya n’ibyo kunywa, badukamira amata. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi naje kwijandika mu gitero cyabishe, nyuma yaho mpungira muri Kongo. Ubwo natahukaga nafungiwe icyo cyaha mara imyaka 12 muri gereza. Muri icyo gihe nagiye nigishwa, barangorora binyubakamo imbaraga zo kuvugisha ukuri ndetse nsaba imbabazi ndababarirwa”.

Ati “Mu kurekurwa, nibazaga ukuntu nzajya mpuza amaso n’abo nahemukiye, nkumva binteye ubwoba nkatekereza ko bazanyihimuraho. Gusa siko byagenze kuko banyakiranye umutima w’impuhwe noneho byiyongeraho no kwibumbira muri aya matsinda ya Mvura Nkuvure tuganira ku mateka buri wese arabohoka ampa imbabazi, ubu tukaba tubanye tutishishanya. Ubu umutima wanjye waruhutse uwo mutwaro nari nikoreye ku bw’imbabazi nahawe”.

Mu Karere ka Nyabihu abagera ku 147 nibo bari mu matsinda ya Mvura Nkuvure
Mu Karere ka Nyabihu abagera ku 147 nibo bari mu matsinda ya Mvura Nkuvure

Mu Karere ka Nyabihu, abaturage barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abayigizemo uruhare, abakomoka kuri ibyo byiciro byombi n’abari barahunze guhera mu 1959, bose hamwe bagera ku 147, ni bo bari bamaze ibyumweru 15 mu rugendo rw’isanamitima binyuze muri Mvura Nkuvure.

Babifashijwemo n’Umuryango Prison Fellowship, Haguruka na Dignity in Detention Organization (DIDE). Iyi miryango ikabifashwamo n’Umuryango mpuzamahanga witwa Interpeace.

Mukamana Adélite, umukozi wa Prison Fellowship, avuga ko mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge urubuga ruhuza ibi byiciro byose rukaganira rukanomorana ibikomere, rwari ngombwa.

Yagize ati “Aya matsinda ni urubuga rutekanye, rufasha abantu kuganira mu buryo bwiza, bweruye butuma buri wese yitekerezaho agatinyuka mugenzi we, bagafatanya mu rugendo rwo kwiyubaka bose babohotse. Ari uwakomeretse ndetse n’uwakomerekeje bifasha buri wese gukorwa ku marangamutima ye, bikabafasha kubaka imibanire myiza mu buryo bwagutse bakagira ubumwe butajegajega, no gusuzumira hamwe uko bakubaka imibereho”.

Mukamana Adélite avuga ko amatsinda ya Mvura Nkuvure ari ingenzi mu rugendo abanyarwanda barimo rwo kwiyubaka
Mukamana Adélite avuga ko amatsinda ya Mvura Nkuvure ari ingenzi mu rugendo abanyarwanda barimo rwo kwiyubaka

Mu gikorwa cyo gusoza ku mugaragaro ibyo biganiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, Byukusenge Emmanuel, yagarutse ku cyo biteze ku babyitabiriye.

Yagize ati “Urugendo turimo rw’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kwiyubaka kw’Abanyarwanda baharanira iterambere ryihuse kandi rirambye, rudusaba kwimakaza imibanire myiza abantu bakanga ibyabatanya ahubwo bagashyira imbere ibibahuza. Ibyo rero nibyo dusaba abitabiriye ibi biganiro, kugenda bakabyitaho kandi bakabitoza n’abandi”.

Kugeza ubu mu Turere dutanu tw’Igihugu iyi gahunda ikorerwamo, habarurwa abagenerwabikorwa 836 bibumbiye mu matsinda yo mu baturage, akorera mu mirenge itanu ya buri Karere ndetse n’abarizwa muri gereza enye; aha ho akaba ahuriramo ababa bitegura gufungurwa kugira ngo nibura bajye basubira mu muryango nyarwanda bafite impamba y’imibanire myiza n’abandi.

Imibanire mu matsinda yatumye batinyukana hagati yabo none ubu barasabana
Imibanire mu matsinda yatumye batinyukana hagati yabo none ubu barasabana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka