Nyabihu: Mudugudu aravugwaho gukubita abaturage akanabavutsa ibibagenewe

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu batunga agatoki bamwe mu bakuru b’Imidugudu kubakubita, hakaba n’abavutswa ibyo bakabaye bagenerwa bibafasha kuzahura imibereho.

Mudugudu ushyirwa mu majwi n'abaturage ni uwambaye ishati y'umuhondo uhagaze imbere ku ruhande
Mudugudu ushyirwa mu majwi n’abaturage ni uwambaye ishati y’umuhondo uhagaze imbere ku ruhande

Ubwo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Lambert Dushimimana, yakiraga ibibazo by’abatuye mu Mirenge ya Rugera na Shyira mu Karere ka Nyabihu, benshi mu baturage batunze agatoki Umukuru w’Umudugudu wa Bweru mu Kagari ka Gakoro Umurenge wa Rugera witwa Kiramiye Théogène, aho bamushinja kubakubita.

Ntabareshya agira ati “Uyu mukuru w’Umudugudu angendaho mu buryo bukomeye. Mu minsi ishize hari umugore yashatse gukubita, yirukira iwanjye agerageza gukiza amagara ye. Icyo gihe mudugudu yaraje arwana n’urugi rw’inzu ararutigisa rwenda gushingukamo, aho byansabye gushaka abatekinisiye baza kurusubizamo”.

Ati “Ibyo abonye bidahagije, mu minsi yakurikiyeho, we n’umuhungu we barankubitse bandema uruguma mu gahanga, mbajyana mu buyobozi bumusaba kwishyura amafaranga nari natanze nivuza. N’ubu nari maranye iminsi ibipfuko by’ibikomere yari yanteye ni uko babivanyeho. Uyu mukuru w’umudugudu aratuzengereje, aduhohotera yitwaje kuyobora; ubuyobozi nibudutabare bumudukize kuko arakabije”.

Ibibazo byagarutsweho cyane muri iyo nteko y'abaturage ni iby'abayobozi batungwa agatoki kudakemura ibibazo by'abaturage
Ibibazo byagarutsweho cyane muri iyo nteko y’abaturage ni iby’abayobozi batungwa agatoki kudakemura ibibazo by’abaturage

Undi yungamo ati “Nanjye duheruka guhurira mu nzira arampagarika arankubita, abaturage batugezeho bwa mbere basanga ari kunigagura hafi yo kumaramo umwuka. Gukubita ni ibintu ashyira imbere cyane kandi si ubwa mbere, kabiri cyangwa ubwa gatatu abikoze”.

Uko kuba hari abagirana ibibazo n’umukuru w’Umudugudu, ngo bamwe bibaviramo kuvutswa amahirwe y’ibibagenewe.

Uwo ibyo byabayeho ati “Abaturage baheruka kuntoranya turi mu nteko, banshyira ku rutonde rw’abazahabwa inka ndetse n’umuyobozi w’Akagari yari ahibereye. Nyuma nibwo yatangiye kujya ampigira avuga ko nta kintu kivuye mu maboko ya Leta azigera yemera ko nkozaho imitwe y’intoki. Koko iyo nka byarangiye nyihombye mviramo aho mu gihe abo twari kumwe kuri urwo rutonde bo bagabiwe. Uyu muyobozi rwose yamaze kutuzambaguza atugeze ahabi”.

Ngo ikigiye gushyirwamo imbaraga ni ukwibukiranya n'abayobozi mu nzego z'ibanze ko bafite inshingano zo gukorera abaturage
Ngo ikigiye gushyirwamo imbaraga ni ukwibukiranya n’abayobozi mu nzego z’ibanze ko bafite inshingano zo gukorera abaturage

Ubwo yahabwaga ijambo ngo asobanure ibyo abaturage bamushinja, uyu Mukuru w’Umudugudu yarabihakanye avuga ko muri manda eshatu amaze ayobora, abanye neza n’abaturage; gusa ngo ikibazo gihari ni icy’uko hari abigize intakoreka mu Mudugudu, ari na bo bamwijundika.

Ati “Ndarengana rwose. Ndetse n’ikimenyimenyi muri izo manda zose abaturage tubanye neza. Icyakora hari agatsiko k’abagera muri barindwi bananiranye, bafite imyitwarire mibi, twanakoreye raporo tuyishyikiriza umurenge. Abo rero ni bo usanga baranyijunditse bahora banyamagana”.

Guverineri Dushimimana yavuze ko bidakwiye ko umuyobozi ayoboza abaturage inkoni, ndetse ngo mu gihe haramuka hari uwo bigaragayeho yabiryozwa.

Yagize ati “Gukubita abaturage ni ikizira, binabaye ari byo kwaba ari ukwihemukira. Ni ikibazo duhaye Akarere ngo kagikurikirane mu maguru mashya, nikagera muri uwo mudugudu kazateranyirize hamwe abaturage basesengure ikibazo noneho uyu muyobozi nibigaragara ko ari mu makosa azafatirwe ibyemezo”.

Guverineri Dushimimana yavuze ko umuyobozi wese bizagaragaraho ko abangamiye ituze ry'umuturage azabiryozwa
Guverineri Dushimimana yavuze ko umuyobozi wese bizagaragaraho ko abangamiye ituze ry’umuturage azabiryozwa

Usibye uyu mukuru w’Umudugudu abaturage banakomoje ku bayobozi ku rwego rw’Utugari, Imirenge ndetse n’Akarere babapfukirana kugera ubwo ibibazo baba barabagejejeho bakomeza kubisiragirana.

Ngo ikigiye gushyirwamo imbaraga nk’uko Guverineri Dushimimana yakomeje abivuga, ni ukwibukiranya n’abayobozi mu nzego z’ibanze ko bafite inshingano zo gukorera abaturage, ariko kandi n’abaturage ubwabo bagasabwa kuzirikana ko babereyeho kubahiriza ibyo ubuyobozi bubifuzaho no gufata iyambere mu kubishyira mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka