Nyabihu: Imyumvire mibi n’amakimbirane biri mu byongera igwingira

Imyumvire n’amakimbirane byiganje mu miryango, ni bimwe mu bigarukwaho n’ababyeyi batandukanye mu Murenge wa Jenda, ko biri mu byongera umubare w’abana bagwingiye ndetse bafite imirire mibi.

Ikibazo cy'imyumvire mibi n'amakimbirane mu byongera igwingira mu Karere ka Nyabihu
Ikibazo cy’imyumvire mibi n’amakimbirane mu byongera igwingira mu Karere ka Nyabihu

Umurenge wa Jenda uri mu Mirenge ifite umubare munini w’abana bafite igwingira n’imirire mibi, mu Karere ka Nyabihu, mu gihe bamwe mu babyeyi baza ku isonga kubera imyumvire ikiri hasi mu kwita ku nshingano nk’ababyeyi.

Mu baganiriye na KigaliToday, bagaragaza ko babazwa no kuba bahora ku isonga mu kugira abana bafite imirire mibi.

Mupenzi Theogene, umwe mu baturage batuye muri uyu Murenge, avuga ko rimwe na rimwe kutumvikana mu ngo biri mu bitera iki kibazo.

Ati: “Akenshi usanga imiryango yisanga mu makimbirane, nk’abagabo iyo habaye ibibazo mu rugo twigira mu kabari kuyanywera izindi nshingano cyane cyane ku mirire n’imikurire y’abana tukabiharira abagore. Ikindi kibitera kandi, ni ubujiji aho usanga dufite ubumenyi budahagije ngo duhe n’agaciro abana bacu, kuko iyo urebye inaha tureza ariko kumva ko indyo yuzuye itegurwa n’umukire bikatudindiza, ariko ubu tubonye amakuru tugiye gukaza ingamba turandure igwingira”.

Uwamahoro Emmanuel utuye mu kagari ka Bukinanyana, we yagize ati: “Igwingira rituruka ku kutita ku bintu kuko ni kenshi tubona inyigisho zisobanura uburyo umugore akwiye kwitwara kuva asamye kugeza umwana agize imyaka ibiri. Bamwe rero bumva ko gutegura indyo yuzuye bikorwa n’abakize hatabariwemo abahinzi cyangwa abakora bubyizi”.

Abagore muri uyu Murenge bo bagaruka ku kuba abagabo babo babatererana nabyo bikaza mu bizamura umubare w’abana bagwingiye.

Umwe muri bo yagize ati: “Hari ubwo urugo ruba rudafatanya kandi nyamara rutifashije, aho umugabo akorera 1500Frw akanywa ntiyite ku guhaha mu gihe umugore ayo yakoreye ajya guhahamo ibitunga urugo ariko ntiyibuke kureba niba ifunguro ateguye ryuzuye, kubera amakimbirane aza hagati y’ababyeyi bityo buri wese akihugiraho ntibite ku bana”.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyabihu, Simpenzwe Pascal
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyabihu, Simpenzwe Pascal

Ntagisanimana Aline wo mu kagari ka Rega, agaragaza ko hari n’ababyeyi bagira uruhare mu igwingira ry’abana bitewe no kudashyira hamwe.

Ati: “Umugore hari ubwo abigiramo uruhare iyo asamye ntatangire kwiyitaho. Hari kandi kudashyira hamwe k’umugore n’umugabo, bigatuma umugore ahangayikishwa n’imibare yo kugabamo ya mafaranga 1500 yakoreye mo ubukode, imyambaro, amafunguro, ibyo byose bituma adatekereza ku bigize indyo yuzuye kubera kugira ibibazo byinshi atabasha gukemura wenyine”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, avuga ko Umurenge wa Jenda wonyine wihariye abana 542 bafite igwingira, ndetse bashyizeho ingamba zigamije kurirandura ndetse no kurikumira.

Zimwe mu ngamba Akarere gafite zirimo kongera ubukangurambaga busobanura uko indyo yuzuye itegurwa, bugamije guhindura imyumvire y’abaturage, kwirinda amakimbirane n’ibindi nk’uko bigarukwaho na Simpenzwe. Ati: “Turabizi ko hari ikibazo cy’ubukene ariko dufite ikibazo cy’abantu bakoresha nabi inkunga bahabwa, cyangwa bagakoresha nabi ibyo batunze cyangwa bakoreye. Iyo myumvire dukora ubukangurambaga bugamije kuyihindura kuko biri mu bituma iyi mibare ikomeza kwiyongera”.

Amon Rwasamanzi, ushinzwe imishinga mu kigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA)
Amon Rwasamanzi, ushinzwe imishinga mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA)

Amon Rwasamanzi, ushinzwe imishinga mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), avuga ko iki kigo cyateguye ubukangurambaga mu bice bitandukanye by’Igihugu hibandwa ku duce twibasiwe cyane n’igwingira ndetse n’imirire mibi, hagamijwe ku gukaza ingamba mu kurirwanya.

Ati: “Tuzakomeza ingamba zisanzweho mu kurandura imirire mibi kuko zitanga umusaruro, gusa kuri ubu ibibazo cyangwa imbogamizi abaturage bafite, turasabwa ko tugenzura ibyo bigishwa dufatanyije n’inzego zibanze n’abandi bafatanyabikorwa”.

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage DHS, bugaragaza ko mu Karere ka Nyabihu ibipimo by’igwingira mu bana byavuye kuri 59% mu mwaka wa 2015, bigera kuri 46,7% mu mwaka wa 2020 mu gihe ubwasohotse muri Kamena 2023, bwo bwagaragaje ko aka Karere kageze ku gipimo cya 34,2% by’abana bagwingiye.

Imirire mibi ni ikibazo gitera ingaruka zikomeye ku buzima bw’umwana, imikurire n’ahazaza he. Imirire mibi igira ingaruka ku mikurire y’umubiri no mu bwenge, ibi bituma ifatwa nk’ikibazo gikomeye muri rusange.

N’ubwo hashyizweho ingamba zitandukanye, hari ahakigaragara imibare iri hejuru y’ahari imirire mibi n’igwingira mu bana bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kutagira ubumenyi ku gutegura indyo yuzuye, ibibazo by’amikoro, imyumvire no kutabona ibyo kurya bihagije birimo intungamubiri zikenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka