Nyabihu: Imiryango 52 y’abasigajwe inyuma n’amateka yubakiwe amazu
Abasigajwe inyuma n’amateka batagiraga aho baba n’abandi babaga mu mazu adashobotse mu mirenge ya Rambura na Muringa, bubakiwe amazu 52 kugira ngo barusheho gutura heza no guhabwa agaciro gakwiriye Abanyarwanda.
Mu miryango 52 y’abasigajwe inyuma n’amateka bubakiwe amazu, hari umuryango w’abantu 20 babaga mu nzu imwe ishaje; nk’uko ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu, Rwamucyo Francois, yabitangaje.
Bubakiwe mu rwego rwo kubakura muri iyo mibereho itari myiza babagamo ndetse no kubatuza heza nk’abandi Banyarwanda bose.
Uretse kububakira amazu, bamwe muri bo baninjijwe mu makoperative, aho abantu bagera ku 167 bashyizwe mu makoperative y’ubuhinzi n’ubukorikori azabafasha kwiteza imbere no kwikura mu bukene.
Baguriwe hegitari umunani z’imirima y’ibirayi bazabyaza umusaruro uzabafasha kwiteza imbere bagakomeza n’ubwo buhinzi. Amakoperative 5 y’abasigajwe inyuma n’amateka yashinzwe mu karere ka Nyabihu.
Amakoperative ane muri yo ni ay’ubuhinzi indi ni iy’ubukorikori; nk’uko Rwamucyo yabigarutseho.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|