Nyabihu: Imihanda yafunzwe n’ibiza ihangayikishije abaturage

Abatuye mu duce twibasiwe n’ibiza by’imvura yasenye byinshi mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, mu ijoro rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, bahangayikishijwe n’imibereho mibi baterwa no kuba imihanda y’imigenderano itakiri nyabagendwa bihagarika umugenderano hagati yabo.

Mayor Mukandayisenga Antoinette aganira n'abaturage ba Jenda
Mayor Mukandayisenga Antoinette aganira n’abaturage ba Jenda

Mu baganiriye na Kigali Today, mu kababaro kenshi baragaragaza icyo kibazo, by’umwihariko abo mu Murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu, bakaba bavuga ko bahangayikishijwe n’imihanda yabo yamaze gufungwa n’ibiza.

Ngo ni imihanda bahoranye, aho yanyuragamo ibinyabiziga byose kugera ku modoka, ariko ubu ngo n’umugenzi ugenda n’amaguru akaba atakibona aho anyura, ibyo bikadindiza ibikorwa binyuranye bijyanye n’iterambere n’imibereho myiza yabo.

Mu rugero batanze, bavuze ko iyo mihanda n’amateme byasenywe n’ibiza, byababujije kugana serivise z’ubuvuzi mu kigo nderabuzima cyo mu murenge wabo, ndetse bamwe mu banyeshuri bakoreshaga iyo nzira bakaba bagorwa no kujya ku ishuri.

Umwe muri abo baturage, ati “Ku bitaro byacu bya Jomba ntitukijyayo, wanyura hehe ngo ugereyo ko umuhanda wacu utakibaho, ibiraro byose bikaba byaragiye, ubu tujya kuri poste de santé iri hariya ku murenge wa Jomba, hanyuma bakatwohereza mu Bitaro bya Shyira cyangwa Kabaya, ibyo biratuvuna cyane”.

Undi ati “Ubuzima bwarahagaze nyuma y’uko umuhanda wacu ufunze n’ibiraro byawo bikagendara, iyo imodoka itagikandagira ahangaha, akagare cyangwa moto ngo bize bitware umuntu ibe yajya kwivuza cyangwa mu bindi bikorwa bye, murumva ko nta buzima dusigaranye, iterambere ryacu ryaradindiye kubera kutagira imihanda kandi twari tuyifite”.

Abo baturage barasaba Leta kubafasha, ikongera ikabakorera imihanda yasibwe n’ibyo biza, mu rwego rwo kugarura imigenderanire yabo bazamura n’iterambere ryabo.

Umuturage umwe ati “Ejobundi mukwa cyenda batadutabaye vuba nta mwana uzongera kubona aho anyura mu gihe imvura izaba igarutse, batadutabaye muri iyi mpeshyi ngo imihanda yongere yubakwe ibiraro byubakwe, nta mwana uzongera kubona aho anyura ajya kwiga kuko mu mvura imigezi iruzura, urumva ko abana bajyaga kwiga mu kigo cy’amashuri cya Nyabitanzi ntibabona uko biga, kuko kujya ku ishuri bambuka umugezi”.

Mugenzi we ati “Kuva inkangu yaracitse igafunga umuhanda ntaho umuntu yabona aho anyura, ni ukujya kuzenguruka aho wakoreshaga iminota 30 ukahakoresha amasaha abiri, Leta ni idufashe idukorere iyi mihanda yafunzwe n’ibiza inzira zongere zibe nyabagenda, urumva nk’umurwayi urembye cyangwa umugore uri kunda, ashobora kudupfana cyangwa inda ikavamo kubera kubura ubutabazi bwihuse”.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo bafashe abaturage, iyo mihanda yongere kuba nyabagendwa.

Ati “Birumvikana abaturage barababaye, ariko n’akarere karahari kugira ngo kabikemure, ibibazo bihari birenze imbaraga z’umurenge, ariko ubuyobozi bw’akarere turabyumva, ntitwicaye turahari kugira ngo tubibafashemo bikemuke”.

Nyabihu ni kamwe mu turere Ibiza byibasiye, aho byasenye inzu z’abaturage n’ibindi bikorwaremezo birimo inyubako z’ubuyobozi, ibigo nderabuzima ibiraro n’ibindi.
Ibyo biza bikaba byaribasiye ako karere k’imisozi miremire, aho amazi yagiye amanuka kuri iyo misozi ari menshi akangiza byinshi birimo inyubako, ndetse n’imyaka y’abaturage yari ihinze mu bishanga ikarengerwa.

Muri ako gace, by’umwihariko mu murenge wa Shyira, imiryango isaga 600 byagaragaye ko ituye mu manegeka yaramaze kwimurwa, mu rwego rwo kuyirinda ibyago bishobora kuyigwira mu gihe Ibiza byaba byongeye kugaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka