Nyabihu: Ikamyo yakoze impanuka ariko ntawahasize ubuzima
Ikamyo yo muri Uganda ifite purake UAG 320T yakoreye impanuka mu murenge wa Mukamira, akagari ka Rubaya hafi y’ahubatse ibiro by’akarere ka Nyabihu mu masaha ya saa yine z’ijoro tariki 10/05/2012 ariko nta muntu yahitanye.
Iyi kamyo yakoze impanuka yari ipakiye ikawa yerekeza mu mujyi wa Kigali. Kubera ubunyerere buterwa n’ibyondo byaje mu muhanda kubera imvura nyinshi, iyi kamyo yageze mu ikorosi riri mu mudugudu wa Karandaryi ihita ikora impanuka icy’inyuma cyayo cyingwa mu muhanda.

Iyi mpanuka yabereye ahaherutse kubera indi mpanuka y’ikamyo ya Bralirwa tariki 02/05/2012. Biragaragara ko muri ako gace hakunze kubera impanuka cyane mu gihe cy’imvura; nk’uko umwe mu bahaturiye Masengesho J.P yabitangaje.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|