Nyabihu: Hakozwe ivugurura mu bakozi b’Akarere

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ngabo James aratangaza ko hakozwe ivugurura mu bakozi b’akarere, bamwe bakaba bahinduriwe imyanya n’aho abandi barashyirwa mu myanya mishya.

Bamwe mu bahinduriwe imirimo harimo uwari umuyobozi w’ubutegetsi witwa Gashugi Kalama Theoneste wagizwe umuyobozi ushinzwe iterambere no guteza imbere umurirmo (Director of Development and employment) naho uwari ushinzwe amasoko witwa Munzuyarwo Pierre Céléstin wagizwe Director of “startup development officer”.

Ngabo avuga ko abakozi bahinduriwe imirimo kugira ngo buri muntu ashyirwe mu bijyanye n'ibyo yize arusheho gutanga umusaruro.
Ngabo avuga ko abakozi bahinduriwe imirimo kugira ngo buri muntu ashyirwe mu bijyanye n’ibyo yize arusheho gutanga umusaruro.

Uretse aba bahinduriwe imirimo, Ngabo avuga ko hari n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batatu kugeza ubu batarashyirwa ahagaragara baza guhabwa imyanya y’abayobozi b’inzego runaka ku rwego rw’akarere, izi nzego zikaba zari zisanzwe zidafite abakozi bazikoraho.

Muri iyo myanya itaramenyekana abari buyihabwe harimo uw’umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere, ushinzwe imiyoborere myiza, ndetse n’ushinzwe guteza imbere imibereho myiza (Director of Social development).

Ikigamijwe muri iri vugurura mu bakozi b’Akarere ka Nyabihu ni ugushyira buri mukozi mu mwanya umukwiriye ujyanye n’ibyo yigiye mu rwego rwo kwihutisha iterambere, nk’uko James yabitangaje.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyuyumuyobozi yakoze ndabishima nabandi bamurebereho.but especially muri Education ireme ry’uburezi ririgupfa kubera iyompamvu kdi KIE,KAVUMU,RUKARA.buri mwaka hasohoka abarezi.thx

NDAYISABA Jacques yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

ibyo bizadufasha kwesa imihigo

bosco yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka