Nyabihu: Hakenewe ubufatanye mu kurandura imirire mibi n’igwingira
Abadepite bagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko(FFRP), basanga inzego zo mu Karere ka Nyabihu zifite aho zihuriye n’iterambere ry’imibereho myiza y’abana, zikwiye kunoza ubufatanye hagati yazo mu kwegera abaturage no kubunganira mu ngamba zituma bagira uruhare rufatika mu kugabanya umubare w’abana bagwingiye.
Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage DHS, bugaragaza ko mu Karere ka Nyabihu ibipimo by’igwingira mu bana byavuye kuri 59% mu mwaka wa 2015, bigera kuri 46,7% mu mwaka wa 2020 mu gihe ubwasohotse muri Kamena 2023, bwo bwagaragaje ko aka Karere kageze ku gipimo cya 34,2% by’abana bagwingiye.
Depite Odette Uwamariya, wari uyoboye itsinda ry’abadepite batandatu bari mu ruzinduko mu Karere ka Nyabihu, yagarutse ku bikwiye kunozwa mu kugabanya igwingira.

Ati: "Urebye ibipimo bigenda bigabanuka ariko ntituragera ku ntego twifuza kuko ubundi nta mwana n’umwe twakabaye dufite ugwingiye. Hano muri Nyabihu hagaragara ikibazo cy’abaturage bahinga, umusaruro wakwera bakawuhitishiriza ku isoko barangamiye amafaranga kuruta uko bakabaye babanza kwita ku mirire mu miryango bakihaza mu biribwa".
"Ni ikibazo inzego zikwiye kwitaho cyane zigafasha abagifite imyumvire nk’iyo kuyihindura, bityo n’icyuho cy’ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi ndetse n’ubworozi kikigaragara mu miryango kikavaho".
Mu bindi basanze bikwiye kongerwamo imbaraga birimo ko nanone imiryango yarushaho kumenya ububi bw’amakimbirane no gusobanukirwa uburyo ahari ubwumvikane bucye, kubona uko bashaka amafunguro no kuyategura mu miryango bidashoboka, ingaruka zihuse zikagera ku bana.
Aba badepite banasanze mu Karere ka Nyabihu hari abaturage bahitamo gukodesha ubutaka(kwatisha) bagasigara batagira aho bahinga bityo n’ibitunga imiryango bikabura.

Icyakora bamwe mu baturage Kigali Today yaganiriye na bo, bemera koko ko hari aho bagiye badohoka mu kunoza imirire ariko bagasanga hari n’aho Leta yashyira imbaraga bikorohera buri wese kuyibona.
Uwitwa Zirimwabagabo Emmanuel yagize ati: "Ino aha dutunzwe n’ubuhinzi cyane cyane ubw’ibirayi. Imbuto n’ifumbire haba ubwo bitugezeho bitinze kandi bihenze. Kenshi tuba twabihinze mu mafaranga y’inguzanyo, byakubitiraho no gutenguhwa n’ikirere, tukaramuramo umusaruro mucye ugereranyije n’uwo tuba twiteze. Icyo gihe rero umuntu ahitamo kuwuhitishiriza ku isoko agira ngo abone ubwishyu by’ibyo yabushoyemo, tukabikora tutitaye ku byo kwihaza mu muryango n’abana bacu nyine ubwo bakabigenderamo".
Undi muturage witwa Uwizeyimana Goretti yungamo ati: "Ingo nyinshi zisigaye zirya rimwe ku munsi. Abana baba biriwe gutyo gusa nta kintu na kimwe bagaburiwe n’igihe ibyo bya nijoro bibonekeye bikaba bidashyitse bitanahagije. Twe ino aha dutunzwe no guca inshuro aho nk’umugabo wabonye ikiraka cyo guhingira abandi ahembwa amafaranga 1000 mu gihe umugore akorera 700 ku munsi wose".
"Ni amafaranga mu by’ukuri utajyana ku isoko ngo havemo ibitunze umuryango w’abantu bane, batanu cyangwa barenzeho n’ibiciro biri hanze aha by’ibiribwa bidasiba gutumbagira. Leta nidufashe irebe uko itworohereza mu kubona ku gihe iby’ibanze bikenewe mu buhinzi tujye duhinga ku gihe nyacyo, ndetse n’ibiciro ku masoko byorohere buri wese yaba uwifite n’utifite".

Kuva muri Kamena 2023, Leta y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bukomatanyije bugamije kwihutisha gahunda zifasha kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana mu Turere 10 two mu Rwanda na Nyabihu irimo.
Mu ruzinduko rw’aba badepite bagize Ihuriro FFRP, bakaba baganira n’inzego zose zo muri utwo Turere zifite aho zihuriye n’imibereho myiza y’abana, gusura ibigo nderabuzima harebwa ahakiri ibyuho n’uko byashakirwa ibisubizo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yijeje aba badepite ko bagiye guhagurukana ingamba zidasanzwe, bakarushaho kwegera abaturage bakanoza ubufatanye ku buryo mu bipimo by’ubushakashatsi bizasohoka ubutaha, aka Karere katazongera kuza ku rutonde rw’utugifite umubare munini w’abana bafite igwingira n’imirire mibi.

Ohereza igitekerezo
|