Nyabihu: Gitifu w’Akarere yasezeye ku mirimo

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Gasarabwe Jean Damascène, yatangaje ko yamaze kwakira ibaruwa y’ubwegure y’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ndizeye Emmanuel, weguye ku mirimo nyuma y’amezi atatu asabwe kwegura ntabikore yitwaza ko bitubahirije amategeko.

Ndizeye Emmanuel wari Gitifu w'Akarere ka Nyabihu yeguye
Ndizeye Emmanuel wari Gitifu w’Akarere ka Nyabihu yeguye

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Gasarabwe Jean Damascène, avugana na Kigali Today, yemeje ko yakiriye ibaruwa yo gusezera ku kazi, avuga ko n’ubwo havuzwe byinshi ku mikorere ya Gitifu na nyobozi ntacyo yabivugaho kuko ntagenzura ryakozwe.

Gasarabwe avuga ko nyuma yo kwakira ibaruwa yandikiwe, agiye kuyishyikiriza Inama njyanama bakagira umwanzuro babifataho.

Ndizeye Emmanuel amaze amezi atatu asabwa kuva mu mirimo arabyanga, ndetse byagarutsweho mu bitangazamakuru bitandukanye byavugaga ku makimbirane muri ako Karere.

Guverineri Habitegeko avuga ko Nyobozi y’Akarere ifite inshingano zo gukurikirana imikorere y’abakozi b’Akarere.

Ubwo Guverineri Munyantwali yahererekanyaga ubuyobozi na Guverineri Habitegeko, yatangaje ko mu Karere ka Nyabihu hagomba gukurikiranwa ibibazo by’imihanda muri Gishwati.

Iyo mihanda ikaba ivugwaho kudindira mu iyubakwa ryayo, mu gihe gitifu Ndizeye ari we wari ushinzwe imari y’Akarere no kuyishyira mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rubavu,umuhanda Butak-Kabuhanga nawe umaze gusaza.kandi akarere kahagaritse abawukurikiranaga,murumva ko akarere gasabwa kuwitaho

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka