Nyabihu: COOP-RWANDA ngo yatanze amatungo atujuje ibisabwa
Umuterankunga Cooperate Out Of Poverty –Rwanda (COOP-RWANDA) aravugwaho imikorere mibi mu karere ka Nyabihu ubwo yatangaga ihene mu murenge wa Bigogwe ubuyobozi butari bwashimye.
Tariki 25/07/2012, Mutagoma Felix, umuhuzabikorwa wa COOP-RWANDA yatanze ihene 160 mu baturage bo mu murenge wa Bigogwe nyamara izo ubuyobozi bwari bwemeje ko zujuje ubuziranenge zari 81 gusa.
Nubwo abaveterineri bari bapimye izo hene bari bemeje ko 81 gusa arizo zari zujuje ibisabwa, COOP-RWANDA yaje guca mu rihumye ubuyobozi, iza guha ihene abaturage ku ngufu kandi itabyemerewe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu.
Umuyobozi ushinzwe ubworozi muri ako karere avuga ko COOP-RWANDA yazitanze yiherereye nta muyobozi n’umwe uhari.
Ihene zatanzwe inyinshi ntizari zasuzumwe amaraso kandi nta nubwo zari zigeze igihe cyo kwima, nta nubwo zahakaga; nk’uko byari mu gitabo gikubiyemo amabwiriza y’isoko ryo kugura izo hene; nk’uko bisobanurwa na veterineri w’umurenge wa Bigogwe, Kubwimana Joyeuse, n’uw’akarere ka Nyabihu, Shingiro Eugene.
Shingiro Eugene avuga ko amakosa nk’aya yo gutungurana igatanga amatungo adafite agaciro atari ubwa mbere akozwe na COOP-RWANDA. Tariki 02/09/2011 nabwo yatanze intama 180 zidakuze ndetse batanamenyesheje akarere n’umurenge wa Kabatwa imiterere y’intama zigomba guhabwa umugenerwabikorwa nk’uko abandi baterankunga bakoresha inkunga ya Global Fund babigenza.
Icyo gihe nabwo ngo batanze amatungo yose ku ngufu maze nabwo veterineri w’akarere akora memo yo kuwa 5/9/2011 asaba ko COOP-RWANDA yajya ikora neza ariko tariki 25/07/2012 yaje gusubira iryo kosa; nk’uko veterineri yabidutangarije akanabimenyesha ubuyobozi bw’akarere muri memo yanditse.
COOP-RWANDA yagombaga gutanga ihene 180 mu murenge wa Bigogwe, zigatangwa mu kagari ka Muhe muri koperative Dukundane, Arusha muri koperative Twizerane n’akagari ka Basumba muri koperative Terimbere Munyarwanda.
Twagerageje kubaza umuhuzabikorwa wa COOP-RWANDA impamvu zabateye gukora icyo gikorwa batabyemerewe n’ubuyobozi, dusanga umurongo wa telephone ye ufunze.
Tugerageje kubaza Rwiyemezamirimo wazanye amatungo, Emmanuel Nsengiyumva, impamvu yemeye ko batanga amatungo yose kandi hari atari yemewe kandi yishyurwa bitewe n’amatungo abayarobanura bemeye, yadutangarije ko icyo yari ashinzwe cyari ukugeza amatungo kuri COOP-RWANDA yamuhaye isoko gusa, mu itangwa ryayo akaba nta ruhare yabigizemo.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababje cyane kubona abiyita abaterankunga bihisha ubuyobozi bakajya gutanga amatungo rwihishwa!!!!!!!!!!Ese buriya abakene mubahora iki kubona ibibi byose aribo muba mushaka kubiha? ntimuzi ko Leta yashyizeho amabwiriza agenga itanga ry’amatungo mu batishoboye? nonese nuzana itungo rirwaye ritazagira icyo rimarira uwarihawe bimaze iki> Ndashima cyane abo baveterineri rwose bakomerezaho ntabwo Nyabihu ari pubelle yo kujya kujugunyamo imyanda.ndasaba n’abandi bavets nabo barebereho ejo hato batabaca mu rihumye maze bagahindura uturere bashinzwemo ubworozi pubelle y’ammatungo atagize icyo amaze. Naho abavuga ngo uwo muvet yatse ruswa kuki se bibaye ubwakabiri ko uwo mufatanyabikorwayari yihangirijwe none akaba asubiriye ahubwo ntiyumva nasaba JADF ya Nyabihu ku mugaya rwoese ajye amenya ko abo aha ibyo bitindadasi by’amadeshe ngo ni intama cg ihene ari abanyarwanda nkawe. Abakene twragowe.
Amatungo se buriya tuvuge ko ari ubwa mbere atanzwe muri kariya karere?nonese n’abndi bayatanze batanze ruswa? ahubwo uriya muterankunga niba hari ibyo atuzuza nabyuzuze niyo nama namugira. cyeretse niba hari ikindi kibazo ahubwo gituma atanga ibintu atabifashijwemo n’ab’aho yabitanze!
Ahubwo mbaze uyu mufatanyabikorwa ubu aba mu bafatanyabikorwa b’akarere JADF? ku buryo bamenya uburyo akora?
NDIBAZA BYINSHI KURI IYI NKURU!!!RIMWE NA RIMWE N’ABASOMA BAJYE BABANZA BATEKEREZE MBERE YO GUTANGA COMMENTS!!
NONESE KO MBONA ATARI UBWA MBERE COOP-RWANDA YARI ITANZE AYA MATUNGO MU BURYO BUTARI BWO KUKI YASUBIYE MURI IRI KOSA!NIBA ARI BYO SE KOKO KUKI ITUBAHIRIJE IBYASABWAGA YO UBWAYO YARI YIYEMEREYE KO IZATANGA ? UYU MU VETERINERI NTA KIBAZO AFITE,AHUBWO UYU MUTERANKUNGA AZAJYE KU KARERE ABANZE YUZUZE IBISABWA MBERE YO GUTANGA N’IZISIGAYE KUKO MBONA ARI 180 ZARI GUTANGWA.
EREGA IBINTU BYOSE UBUNDI NI NGOMBWA KO BICA MU MUCYO!KANDI UBUYOBOZI BUBEREYEHO GUHITIRAMO UMUTURAGE IBYIZA!BYAPIMWE BIZAMUGIRIRA AKAMARO!ABAVUGA KO VETERINERI YARIYE RUSWA SE UBWO ABAPIMYE AMATUNGO BOSE BARAYIRIYE KO APIMWA NA COMMISSION? IBY’UBUGANGA NTAWE UPFA KUBIKINISHA
Ubundi rwiyemezamirimo ahabwa isoko,nyuma akazana amatungo hagatoranywamo adafite ibibazo n’ayujuje ibisabwa aba yaramenyesheje akarere hanyuma hakumvikanwa ku munsi aya matungo azatangwaho,hagatangwa ayemewe,yafashwe amaraso kandi yujuje ibisabwa kugira ngo badasondeka abaturage baba bagenewe ibi bintu. Erega niyo abantu baba ari abakene ushaka kubafasha si ngombwa ko araruza ibyo abonye byose n’ibitemewe byose akabitanga.
Ikindi kandi niba byarakozwe mu mucyo byari kuba byiza koko niba amatungo yari amaze igihe iyo ayatanga abayobozi b’aka gace cyangwa b’akarere bahari yihishaga iki? ubundi amatungo atangwa hari abayobozi bakabyishimira bagashimira n’umufatanyabikorwa. Ahubwo njye ndashima veterineri kuko areba kure,bahaye ibirwaye,ibidashyitse,ibitarasezeranywe abaturage niwe birushya kandi iyo amatungo apfa bimugabanyiriza amanota.
Nasomye iyi nkuru irasobanutse pe!!nonese niba ibyo yakoze byari mu mucyo kuki yatanze umubare urenze uw’izo bari bapimye zikanemerwa?yasuzuguye abazipimye se?tujye tuba logique nta fanatisme iri mu bintu. Erega Abanyarwanda tugomba kwihesha agaciro,nubwo twaba tudafite ubushobozi si ngombwa ko baduha ibyo ari byo byose biboneye ngo turakira!
SHINGIRO YATSE RUSWA BARAYIMWIMA ARAHIMANA TURASABA POLISI GUKORA IPEREREZA RYIMBITSE AGATABWA MURI YOMBI .TWAMUTAHUYE RWOSE NI MUTABARE UWO MUNTU UBUZA ABATURAGE AMAJYAMBERE AKANGA GUKORA AKAZI IMINSI 13 YOSE AVUGA KO NTAMWANYA AFITE AMATUNGO ARI AHO NGAHO NGO NUKO ATABONYE RUSWA.
Jewe ndi umuturage wa Nyabihu,uyu munyamakuru iyo abanza akabaza abaturage bagenzi bacu igihe bamaze barindiye gariya matungo kandi anari uriya mu veterineri wanze ko gariya matungo gatoranywamo ajanye n’ibisabwa noneho agandi gagasubizwa rwiyemeza.Esi wasobanura ute ko amatungo gamara iminsi 15 gari ku gasozi verineri yariburishije?Esi amahene n’indama zapfaga n’inzara azagishura!Gariya matungo gari meza rwose ahubwo muzashakire ikibazo ahandi munagasure mwirebere.