Nyabihu: Batewe impungenge n’amazi y’ikiyaga yuzura akabasanga mu ngo

Abaturiye ikiyaga cya Nyirakigugu giherereye mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, batewe impungenge n’amazi y’icyo kiyaga akomeje kubasanga mu ngo zabo, bagasaba ubuyobozi bw’akarere gukora umuyoboro wayo, cyangwa bakabafasha kwimuka kuko babona ko ubuzima bwabo buri kaga.

ASmazi aruzura agasandarira mu ngo no mu mirima
ASmazi aruzura agasandarira mu ngo no mu mirima

Bavuga ko icyo kiyaga cya Nyirakigugu cyahoze ari umugezi muto, nyuma gihinduka ikiyaga, aho mu gihe cy’imvura cyuzura amazi akabatera mu ngo zabo.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Amazi aruzura akadusanga mu ngo. Ejobundi baraje bakora umuyoboro amazi aragabanuka, ndavuga nti tugize agahenge wabona inzu itaridutse, hashize iminsi ibiri ya mazi noneho aza ari menshi yuzura mu nzu, ubu ndi mu bibazo”.

Mugenzi we ati “Rimwe umuyoboro w’amazi barawufunga ubundi bakawufungura, ugasanga aragenda adusatira adusanga mu ngo. Iyo Nyirakigugu yuzuye usanga twe duturiye iki kiyaga duhangayika, aho amazi aba yasandaguritse mu ngo no mu mirima yacu”.

Ikiyaga cya Nyirakigugu gihangayikishije abagituriye
Ikiyaga cya Nyirakigugu gihangayikishije abagituriye

Abo baturage bavuga ko nyuma y’uko hari hashatswe inzira yamazi y’icyo kikiyaga cyatangiye gusenyeraho bamwe, ababishoboye barahimutse hasigara ab’ubushobozi buke.

Mu gihe iyo nzira yamaze gufungwa, abahatuye bakaba bahangayikishijwe n’ayo mazi abasanga mu ngo, aho basaba gufashwa agacukurirwa umuyoboro ujyanye n’igihe, byakwanga bakabimura aho hantu bafata nk’amanegeka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko barimo kwiga umushinga w’uburyo icyo kibazo cyakemuka burundu, abaturage bakongera gutura batekanye byaba na ngombwa bakahimurwa.

Ati “Amazi ni menshi aragenda asandara mu mirima y’abaturage, byabaye ngombwa ko habaho uburyo bwihuse kugira ngo ayo mazi babe bayafunzeho gato mu rwego rwo kuyashakira inzira, kugira ngo ikibazo gituma asandagurika gikemuke, ahari inzira ntoya yagurwe ikibazo gikemuke”.

Amazi y'ikiyaga cya Nyirakigugu akomeje kubasatira mu ngo zabo
Amazi y’ikiyaga cya Nyirakigugu akomeje kubasatira mu ngo zabo

Uwo muyobozi avuga ko mu gihe icyo kiyaga gikomeje gukura, abatishoboye bagituriye bazafashwa kuhimurwa, mu rwego rwo kurengera umutekano wabo.

Bavuga ko icyo kiyaga gikomeje kubasenyera inzu
Bavuga ko icyo kiyaga gikomeje kubasenyera inzu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka