Nyabihu: Bashimiwe ko bateguye neza imihigo y’umwaka 2013/2014
Itsinda rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ryashimye uburyo akarere ka Nyabihu kateguye igenamigambi ry’imihigo yako y’umwaka wa 2013/2014 ugereranije n’utundi turere tw’intara y’Uburengerazuba iri tsinda ryanyuzemo.
Fred Mufuluke, umuyobozi mukuru muri MINALOC ushinzwe imiyoborere n’imikorere y’inzego z’ibanze wari uyoboye iryo tsinda yashimye cyane uburyo bashize mu mihigo ibikorwa bijyanye no kwegereza abaturage ibikorwa remezo birimo amashyanyarazi n’amazi meza.
Akarere ka Nyabihu karateganya kuzongera site umunani nshya ku zari zisanzwe zaregerejwe umuriro w’amashyanyarazi.
Mufuluke yanashimye ko hateganijwe ikorwa ry’imihanda mu rwego rw’ubutwererane n’imigenderanire mu baturage,bikazanoroshya cyane uburyo bwo kugera ku bikorwa remezo nk’amashuri, ibiro by’ubuyobozi, amavuriro n’ibindi bikorwa remezo.

Yagarutse ku buryo bakangukiye gahunda yo kwicungira umutekano no guharanira gushyira imbere ubwiza bw’imirenge, ibigo by’amashuri, amavuriro, hakorwa gahunda z’imbuga zitoshye (greening and biotification).
Muri iri suzuma ryakozwe tariki 18/06/2013, umuyobozi mukuru muri MINALOC yasabye akarere ka Nyabihu kongera ingufu mu kwegera abaturage mu byo bakora byose kuburyo babibasobanurira neza, abaturage bakabyumva bakabigira ibyabo bityo bigatuma imihigo yeswa ku buryo bwiza.
Basabwe kandi kurushaho guha imbaraga imihigo y’umuryango ku buryo bizajya bihera mu nzego zo hasi bikagera hejuru, umuhigo ukeswa bihereye mu rugo rw’umuturage, bikazamuka mu mudugudu, mu kagali, ku murenge no ku rwego rw’akarere.
Mu tugali, gahunda yo kuboneza urubyaro ngo ikwiye gushyirwamo imbaraga, umugoroba w’ababyeyi ukitabwaho, guharanira ko nta mwana wacikiriza amashuri ndetse no gukaza gahunda zo kwicungira umutekano.

Gukoresha ibigega bifata amazi, gushyira imbaraga mu nteko z’abaturage hitabwa ku gukemura ibibazo byabo ndetse no kurushaho guha imbaraga gahunda ya Greening na Biotification nabyo bikaba biri mu byasabwe aka karere ko kashyiramo ingufu.
Isuzuma ry’igenamigambi ry’imihigo riba rigamije gusuzuma niba ibikorwa biteganijwe gushyirwa mu bikorwa bigendanye koko n’ishusho yo guhiga ndetse n’icyerekezo cy’igihugu hashingiwe ku iterambere ry’abaturage, uturere n’igihugu muri rusange.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|