Nyabihu: Bashimishijwe no gusoza umwaka batoye Referandumu

Abaturage b’Akarere ka Nyabihu baravuga ko icyabashimishije ari ugusoza umwaka bitoreye Itegeko Nshinga rivuguruye ryemerera Perezida Kagame kuzongera kwiyamamaza.

Rutanga Jean Damascene avuga ko yazindutse cyane kugira ngo asohoze ikimuri ku mutima.

Abaturage ba Nyabihu bazindukiye mu matora ya Referandumu.
Abaturage ba Nyabihu bazindukiye mu matora ya Referandumu.

Yongeyeho ko ashimishijwe cyane n’uko uyu mwaka urangiye bashyize akadomo ku byo bisabiye kandi ngo afite icyizere ko Perezida Kagame azongera kwiyamamaza akabayobora.

Rutanga yagize ati “Ikinshimishije muri uyu mwaka dusoza ni iki cy’amatora twitorera Itegeko Nshinga rivuguruye bituma tuzibonera umukuru w’igihugu twifuza muri 2017.”

Kuri we ngo asanga ari amahirwe baba bagize bongeye kuyoborwa na Perezida Kagame.

Ku mihanda, bahateye insina nk'iziranga ibirori by'ubukwe.
Ku mihanda, bahateye insina nk’iziranga ibirori by’ubukwe.

Uwitwa Habumugisha Michel, nyuma yo gutora mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ukuboza, yagize ati “Kuba iriya ngingo ya 101 yarashoboye guhinduka, umuyobozi wacu Paul Kagame akaba ashobora kongera kwiyamamaza, biranshimishije cyane nsoza uyu mwaka.”

Impamvu yifuza ko Perezida Kagame yakongera kuyobora u Rwanda ngo ni ukuba yarubatse u Rwanda akarugeza ku iterambere rifatika ririmo ibikorwa remezo, iterambere mu rwego rw’ubuzima, uburezi, imibereho myiza rusange ndetse n’umutekano uhamye.

Habumugisha avuga ko Perezida Kagame akomeje kuyobora u Rwanda rwagera heza kurutaho.

Mutuyimana Dativa wo mu mudugudu wa Rutovu ngo yazindutse saa kumi n’imwe z’igitondo. Yagize ati ati “Nagombaga kuzinduka kuko nagombaga gutora ‘YEGO’ kugira ngo bigende neza.”

Yakomeje agira ati “Ubundi iriya ngingo ya 101 yari izitiye Perezida wa Repubulika none batwemereye ko yavuyemo. Tugomba gutora rero; mbega turamushaka...”

Mutuyimana Dativa ngo yazindutse saa kumi n'imwe agiye gutora "YEGO".
Mutuyimana Dativa ngo yazindutse saa kumi n’imwe agiye gutora "YEGO".

Akarere ka Nyabihu kagizwe n’imirenge 12, utugari 73 n’imidugudu 473 ; karimo ibiro by’itora 78.

Ikintu rusange cyagiye kigaragara ku biro by’itora ni uko hari isuku. Haba ku mihanda n’inzira ziganayo, ku miryango ihinjira ndetse no mu byumba by’itora haratatse.

Uhageze arabona ubutumwa ku miryango bumwifuriza ikaze no gutora yisanzuye muri Demokarasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka