Nyabihu: Barishimira ikiraro bubakiwe kizabarinda impanuka zahitanaga abantu

Abatuye Umurenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, barishimira ikiraro bubakiwe, aho bemeza ko kigiye kubarinda impanuka bajyaga bahura nazo mu kwambuka umugezi, aho bagiriraga impungenge nyuma y’uko hari n’abahaburiye ubuzima.

Ni ikiraro cyambukiranya umugezi wa Nyamukongoro n’uwa Rusekera, aho abaturage bajyaga bambukira mu mazi bigatera impanuka kuri bamwe biganjyemo abana.

Umwe muri abo baturage witwa Harerimana Jean Bosco ati “Kano kagezi ka Rusekera iyo gahuye n’uyu wa Nyamukongoro, mu gihe cy’imvura abaturage bahera hakurya, abashirutse ubwoba bakishora muri iyi migezi bamwe ikabatwara. Duherutse gusanga umwana mu mugezi wa Karago yapfuye, hari n’abashumba amazi yagiye atwara, iki kiraro kiziye igihe”.

Niyonsaba Mbanza Theoneste ati “Iki kiraro bakidukoreye kubera ko iyo twavaga mu mirimo yacu dutashye, hari ubwo twasangaga imvura yaguye bamwe amazi akabatwara tugasanga imirambo muri Karago, ariko kuba badukoreye ikiraro turagenda twidagadura ntawe usitaye”.

Ibyishimo ni byinshi nyuma y'uko bubakiwe ikiraro
Ibyishimo ni byinshi nyuma y’uko bubakiwe ikiraro

Ntahonkiriye Jesephine we avuga ko inshuro nyinshi yararaga mu gasozi kubera kubura aho yambukira ataha, mu gihe imvura iguye yagiye guhinga mu murima we uri hakurya y’umugezi.

Ati “Batarashyiraho iki kiraro, iyi migezi yarahuraga ikuzura abantu bakabura uko bambuka ndetse bagacumbika. Nanjye inshuro nyinshi naraye ahangaha nabuze uko nambuka, ariko ikiraro batwubakiye turimo kucyambuka tunezerewe”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buremeza ko mbere y’uko icyo kiraro cyubakwa, abaturage bahuraga n’imbogamizi zo gukora ibikorwa byabo, bikadindiza iterambere ryabo kubera kubura uko bambuka umugezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Habanabakize Jean Claude, ati “Aha ni mu gace k’inzuri za Gishwati ahakorerwa ubworozi n’ubuhinzi, hakaba imbogamizi ku baturage aho akararo gato kahabaga nyuma y’ibiza twagize mu mwaka ushize, kacitse ndetse umuturage umwe ahaburira ubuzima”.

Avuga ko nyuma y’uko ubuyobozi bubonye ko ari ikibazo cy’ingutu, ku buryo imvura yagwaga ugasanga abaturage bamwe baheze mu gice bari bagiye gukoreramo kandi bagomba gutaha, ngo nibwo ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere n’abaturage bashatse aho ingengo y’imari yava.

Ngo icyo kiraro cyahise gishyirwa mu mihigo, bashaka n’umuterankunga, Bridge to Prosperity, ikiraro kirubakwa kiruzura, nk’uko Visi Meya Habanabakize akomeza abivuga.

Ubutaka buhingwaho ibireti bwahujwe ku buso bwa hegitari 1,273 muri uyu mwaka
Ubutaka buhingwaho ibireti bwahujwe ku buso bwa hegitari 1,273 muri uyu mwaka

Ati “Ikiraro kiruzuye kandi abaturage baracyishimiye, bakaba bizeye no kukibyaza umusaruro, kubera ko uyu munsi noneho nta mpungenge bafite zijyanye n’impanuka. Ni ikiraro cyubatswe mu buryo bwa gihanga kizabafasha rwose gukora imirimo yabo ya buri munsi, kandi kikaba gikoreshwa cyane n’abanyeshuri bajya kwiga muri ako gace, ni ikiraro cyaje gikenewe kandi kirimo gutanga umusaruro mu baturage”.

Kuri icyo kiraro cyatwaye miliyoni zikabakaba ijana, uruhare rw’Akarere ka Nyabihu rurangana na 40%.

Mu gusoza uyu mwaka w’ingengo y’imari, mu Karere ka Nyabihu hakomeje gutahwa ibikorwa remezo binyuranye, muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 yo kwibohora, birimo amaterasi y’indinganire yubatswe ku buso bwa hegitari 162, yatwaye miliyoni 283 z’Amafaranga y’u Rwanda, ubuyobozi bwishimira ko ayo mafaranga yasigaye mu baturage bahawe akazi muri icyo gikorwa.

Sitasiyo y'amashanyarazi yuzuye mu Karere ka Nyabihu izatanga megawatt 40
Sitasiyo y’amashanyarazi yuzuye mu Karere ka Nyabihu izatanga megawatt 40

Hubatswe kandi n’ikusanyirizo ry’amashanyarazi rizatanga megawatt 40, ryuzuye ritwaye Miliyari eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda, hatahwa inyubako z’ibiro by’utugari n’ibikorwa byo guhuza ubutaka ahahingwa ibireti ku buso bwa hegitari 1,273 ahasaruwe agera kuri 593,137,000 FRW ajya mu baturage, muri toni 541 zasaruwe muri uyu mwaka n’ibindi.

Amaterasi y'indinganire yakozwe mu Murenge wa Rambura
Amaterasi y’indinganire yakozwe mu Murenge wa Rambura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

byiza cyane

havugimana yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

byiza cyane

havugimana yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka