Nyabihu: Barifuza kwishyurwa ingurane z’imitungo yabo iri mu mbago z’ahubatse Akarere

Abahinzi bibumbiye muri Koperative yitwa KOGUGU ihinga, ikanahunika imbuto y’ibirayi, bo mu Karere ka Nyabihu, barasaba Akarere kubaha ingurane z’amazu yabo, ari mu mbago z’aho ibiro by’aka Karere byubatswe, kugira ngo babone ubushobozi bwo kwimukira ahandi bisanzuye, kuko aho bari ubu, badafite ubwinyagamburiro.

Aho bahunikaga imbuto y'ibirayi ngo ubungubu hababereye imfabusa bibasubiza inyuma
Aho bahunikaga imbuto y’ibirayi ngo ubungubu hababereye imfabusa bibasubiza inyuma

Aba bahinzi baratangaza ibi, bahereye ku kuba Akarere kamaze imyaka isaga umunani kabizeza kubishyura ingurane z’amazu abiri n’umurima, ariko kugeza ubu bikaba bidakorwa, mu gihe abandi baturage bari bahatuye n’abari bahafite ibikorwa, bo bimuwe bajya gutura no gukorera ahandi.

Umwe muri abo bahinzi agira ati: “Aka gace kose ubona, gakikije izi nyubako zacu, mbere kahoze gatuwe n’abaturage, hakorera SACCO ndetse n’iyahoze ari Banki y’Abaturage. Abo bose Akarere kabahaye ingurane barimuka bajya gukorera ahandi, twe dusigaramo twenyine, katwizeza kuduha ingurane natwe tukahava”.

Icyo gihe ubwo Akarere kari muri gahunda zo gutanga ingurane, byabaye ngombwa ko n’abagize iyi Koperative bahagarika ibikorwa bahakoreraga, kuko bizezwaga kuhimurwa byihuse.

Aba ni bamwe mu bagize Koperative KOGUGU. Bavuga ko bamaze imyaka isaga umunani mu gihirahiro cy'imitungo yabo itaratangirwa ingurane
Aba ni bamwe mu bagize Koperative KOGUGU. Bavuga ko bamaze imyaka isaga umunani mu gihirahiro cy’imitungo yabo itaratangirwa ingurane

Undi muhinzi agira ati: “Twizezwaga kwimurwa byihuse, bituma n’ibikorwa twakoreraga muri aya mazu birimo ubucuruzi bw’ifumbire n’ibikoresho by’ubuhinzi ndetse no guhunikamo ibirayi, byose bihagarara, kuko n’ubundi abakabituguriye bari baramaze kwimukira kure yacu, tuhasigara nta baguzi tugifite. Kugeza ubu imyaka isaga umunani irinze ishira, batwizeza ingurane, na n’ubu twarayitegereje turaheba”.

Bakomeza bavuga ko iki kibazo banakigejeje ku nzego, zirimo n’iz’Akarere, intumwa za rubanda yewe n’Urwego rw’Umuvunyi, rwanageze ubwo rusaba Akarere gukurikirana iby’iki kibazo no kugikemura byihuse, ariko kugeza ubu nta gisubizo gifatika babona, nk’uko undi muhinzi akomeza abishimangira.

Agira ati: “Twagerageje kenshi kwandikira Akarere na Njyanama yako, ndetse n’Abadepite buri uko badusuye, ntidusiba kubagaragariza ikibazo cyacu, bakatwizeza kugikemura, bamara kuhashingura ibirenge, bigaherera iyo. Ubu abahinzi bo muri iyi Koperative, twasubiye inyuma mu iterambere, ndetse nta n’irindi twiteze, kuko ibikorwa byacu, byahagaze ari na byo twakuraga amaramuko”.

Bavuga ko imyaka ishize ari umunani badahabwa ingurane mu gihe abandi bo bishyuwe bakajya gutura no gukorera ahandi
Bavuga ko imyaka ishize ari umunani badahabwa ingurane mu gihe abandi bo bishyuwe bakajya gutura no gukorera ahandi

Umurima n’amazu uko ari abiri, abagize iyi Koperative bagaragaza ko bakeneye ingurane zabyo, harimo inzu bifashishaga mu guhunikamo umusaruro w’ibirayi usaga toni 80, hakaba n’indi bacururizamo ifumbire n’ibikoresho by’ubuhinzi, na yo baje guhagarika gukoreramo bayikodesha Akarere, aho ubu kayifashisha mu kuyibikamo ibikoresho by’ubwubatsi.

Aba bahinzi bavuga ko n’ubwo bukode bw’inzu batabwishyurwa ku gihe, na byo bikabagiraho ingaruka.

Ni byo basobanura bati: “Amasezerano dufitanye n’Akarere y’ubukode bw’iyi nzu, avuga ko tugomba kujya twishyurwa amafaranga ibihumbi 100 buri kwezi, ariko na yo usanga tutayishyurwa ku gihe. Dore nk’ubu turi kubara amezi hafi icumi tutayahabwa. Amazu yari mashyashya, ariko ubu arinze asaza tudafite n’uburenganzira cyangwa ubushobozi bwo kuyasana, bitewe n’uko nta hantu bwaturuka. Kudahabwa ingurane hamwe n’ubukode twijejwe ku gihe, byadushyize mu gihombo, bituma na bamwe mu bahinzi ntangarugero bari muri Koperative yacu basubira hasi”.

Kuri ubu ngo ahari iyo mitungo, ari na ho bakoreraga imirimo ya buri munsi ya Koperative, ngo ntibahafite ubwinyagamburiro, kuko hazengurutswe n’uruzitiro, n’izindi nyubako zitangirwamo serivisi ku rwego rw’Akarere, harimo Farumasi y’Akarere, inyubako ikorerwamo na Polisi, salle y’Akarere, inzu y’ibiro by’ubutaka; iyo mitungo yo ikaba yarasigayemo hagati.

Iyi nzu ngo bayikoreragamo ubucuruzi bw'ifumbire n'ibikoresho by'ubuhinzi byarabateje imbere none byarahagaze
Iyi nzu ngo bayikoreragamo ubucuruzi bw’ifumbire n’ibikoresho by’ubuhinzi byarabateje imbere none byarahagaze

Bati “Nta bwinyagamburiro tugifite bw’aha hantu tuzengurutswe n’inyubako zitangirwamo serivisi zinyuranye z’Akarere. Nawe reba kuba abantu nka 200 baturuka icyarimwe nko mu murima, basaruye ibirayi, bose uko bakabaye bikoreye imifuka y’ibirayi, buzuweho n’uburimiro, wenda n’imvura yabanyagiye; bakinjirira mu muryango umwe ureba hariya, bakihura muri ibi biro by’Akarere, ngo bazanye umusaruro muri ayo mazu ya Koperative. Ubona ari ibintu bidahesheje ishema. Twifuza guhabwa ingurane bahora batwizeza z’ibyacu, kugira ngo tubone uko tujya gushaka ahandi hantu dukorera twisanzuye, turebe uko twakongera kuzanzamuka tukiyubaka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, yijeje aba bahinzi ko agiye gukurikirana iby’iki kibazo, ku buryo kizakemurwa vuba.

Yagize ati: “Ikibazo cyabo koko gikwiriye kumvwa, tukagisubiza tugendeye ku byo igenagaciro rizagaragaza. Icyo nakwizeza abahinzi, ni uko ngiye kucyihutisha mfatanyije n’inzego zibishinzwe mu Karere, ku buryo mu gihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi abiri, cyangwa na mbere yaho, kigomba kuzaba cyavugutiwe umuti”.

Abanyamuryango bagize Koperative KOGUGU, ni abahinzi basaga 1000 bibanda ku guhinga ibirayi; bakaba bakorera mu Mirenge ya Karago, Jenda, Kintobo na Mukamira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka