Nyabihu: Barasaba kubakirwa ikiraro cyorohereza abana kuva no kugera ku ishuri

Ababyeyi barerera ku ishuri ry’urwunge rw’amashuri ya Nanga, riherereye mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko mu gihe nta gikozwe vuba, muri iki gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi, bazisanga abana babo batembanywe n’umuvu w’amazi, akunze kuzura, akarengera ikiraro, abana bambukiraho, bigaragara ko ari gito kandi gishaje, kiri hafi y’iri shuri.

80% by'abanyeshuri uko ari 700 biga muri GS Nanga banyura kuri iki kiraro cyagateganyo bajya cyangwa bava kwiga
80% by’abanyeshuri uko ari 700 biga muri GS Nanga banyura kuri iki kiraro cyagateganyo bajya cyangwa bava kwiga

Ahishakiye Damien ni umwe mu bo Kigali Today yasanze mu Mudugudu wa Gashonero Akagari ka Rubaya iki kiraro giherereyemo. Yagize ati: “Muri iki gihe imvura ikomeje kwiyongera, dufite ubwoba bw’amazi yuzura, akarengera iki kiraro, bigatuma abana bacu babura uko bataha cyangwa bajya ku ishuri. Kubera ko baba batinye kucyambuka. Usanga babanza gutegereza ko uwo muvu w’amazi ucogora, hakaba abasiba ishuri, abagerayo bakererewe, ntibige uko bikwiye, cyangwa kwaba ari nko gutaha, bakagera mu rugo bwabiriyeho”.

Iki kiraro cyambukiranya umugezi wirohamo amazi aturuka mu misozi, ikikije aho iri shuri riherereye. Mu gihe cy’imvura abana bajya ku ishuri, cyane cyane abatoya, bisaba kwambutswa n’ababyeyi babo cyangwa bagenzi babo bakuru, ku bwo gutinya ko bahirima muri uwo mugezi.

Mukabeza Dolice wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ku Rwunge rw’Amashuri ya Nanga, twahahuriye na we, mu ma saa tatu, aribwo aje kwiga, yakererewe amasomo, kubera imvura yari yaramutse igwa muri aka gace, bituma we n’abandi bagenzi be bahagera batinze.

Hari igihe imvura igwa ari nyinshi uwo mugezi ukuzura bikabangamira abana bajya kwiga
Hari igihe imvura igwa ari nyinshi uwo mugezi ukuzura bikabangamira abana bajya kwiga

Yagize ati: “Imvura iragwa ubwoba bw’aho turi bunyure bukadutaha, bitewe na kiriya kiraro gitoya kandi gishaje; kigira ubunyereri duhora tunyuraho. Dore nk’ubu ngeze hano ku ishuri nkererewe, kubera ko imvura yaguye, nkabanza gutegereza ko ihita ngo ntagera kuri kiriya kiraro nkasanga cyuzuye amazi akaba yantembana. Nakabaye nageze hano mbere ya saa moya, nkatangirira amasomo ku gihe, none dore nakererewe. Kuba kino kiraro kimeze gitya, bituma twiga imitima itari hamwe, dutinya kuzagwamo tukahaburira ubuzima”.

80% by’abana 700, barimo abo mu cyiciro cy’amashuri y’inshuke, abanza ndetse n’abiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye; mu minsi yo kwiga, bose banyura kuri iki kiraro, gitindishijwe ibiti bitarenga bitanu, nabwo bigaragara ko ari bito.

Uretse no mu gihe cy’imvura, aho usanga ubwitabire bw’abanyeshuri buba bwagabanutse, bitewe n’impungenge zo kukinyuraho, ngo n’iyo itaguye, usanga kenshi abana batangira amasomo bakererewe, kubera kucyambuka ari bake bake, kubera ko n’ubugari bwacyo ari butoya.

Igihe cyo kuhambuka abanyeshuri bafite imbaraga ni bo bambutsa abana bato ngo batagwamo
Igihe cyo kuhambuka abanyeshuri bafite imbaraga ni bo bambutsa abana bato ngo batagwamo

Rev. Munyaneza Marcel uyobora GS Nanga, avuga ko ubushobozi bw’ikigo bwari bwagarukiye mu kubaka iki kiraro mu buryo buciriritse, hakaba hakenewe izindi mbaraga zirenze, zakwifashishwa mu kubaka ikirambye.

Yagize ati: “Twari twagerageje kwishakamo amikoro bijyanye n’ubushobozi twari dufite nk’ikigo, ikiraro tucyubaka muri buriya buryo. Urebye imiterere y’uyu mugezi, bigaragara ko hakenewe ikiraro cyubatswe mu buryo bukomeye, ku buryo n’igihe imodoka ije nko mu kigo, yajya ibona uko ikinyuraho, bidasabye ko iparika hirya yacyo ku muhanda nk’uko bigenda ubu. Kandi ibyo birenze ubushobozi bw’iki kigo. Ari na yo mpamvu dusaba izindi mbaraga zisumbuyeho, kugira ngo harebwe uko batwubakira ikiraro gikomeye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, avuga ko bagiye gufatanya n’Umurenge, bakareba uko hategurwa umuganda wihuse ku bufatanye n’abaturage, bakazatinda ikiraro cy’agateganyo mu gihe hagitegerejwe ikizubakwa mu buryo bugezweho.

Yagize ati: “Turashakisha uko twakwegeranya imbaraga dufatanye kuhakora umuganda, nibura hariya habe hashyizweho ikiraro cy’agateganyo abana baba bambukiraho. Gusa icyifuzo dufite, ni ukuzahubaka ikigezweho, ariko nk’uko mubizi, biba ari ibintu bisaba ingengo y’imari ihagije. Ni yo mpamvu mu gihe tugitegereje uko izaboneka, twaba twubatse icyo kuba bifashisha”.

N'ubwo bahangayikishijwe n'ikiraro kidakoze, baranishimira imbaraga zashyizwe mu kongera ibyumba by'amashuri kuri iki kigo byubatswe mu buryo bugezeho
N’ubwo bahangayikishijwe n’ikiraro kidakoze, baranishimira imbaraga zashyizwe mu kongera ibyumba by’amashuri kuri iki kigo byubatswe mu buryo bugezeho

Gusa ababyeyi, abarezi n’abana biga ku rwunge rw’amashuri rwa Nanga, n’ubwo bagaragaza iyo mbogamizi y’uko batoroherwa no kuva cyangwa kugera ku ishuri bitewe n’icyo kiraro, barishimira ko hashyizwe imbaraga mu kubongerera ibyumba by’amashuri, byubatswe mu buryo bugezeho.

Mayor Mukandayisenga avuga ko kimwe n’ahandi hagaragara ibikorwa remezo by’ibiraro mu Karere ka Nyabihu, bakomeje gukora ibishoboka ngo babirinde kwangirika, ahanini binyuze mu gusana no gusimbuza ahagaragara ibiti n’ibyuma bishaje, mu rwego rwo kwirinda ko byagera aho bihagarika ubuhahirane hagati y’uduce tumwe n’utundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka