Nyabihu: Baraburirwa kwirinda gusesagura n’ibishuko byo mu minsi mikuru

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu bavuga ko isozwa ry’umwaka atari igihe umuntu yakagombye gusesagura ibyo yaruhiye mu mwaka wose uba ushize, ahubwo ko ari igihe cyo gutekereza akarushaho kuzigama.

Impamvu ngo ni uko hari indi minsi 365 y’umwaka mushya iba igiye gutangira kandi umuntu akaba asabwa nayo kuyimara abayeho neza mu rugo rwe nta n’icyahungabanye cyane kubera iminsi mikuru; nk’uko Ildephonse yabigarutseho.

Abandi nabo bashyigikiye igitekerezo cyo kuzigama bavuga ko mu mezi abanza n’asoza umwaka umuntu akwiye kwitegura cyane. Sifa ati «Ahanini nko mu miryango ni igihe abana mu kwezi kwa mbere baba bazajya gutangira amashuri, bakeneye ibikoresho n’amafaranga y’ishuri, ni igihe kandi cyo kwiha intego cyane cyane ku bafite ibyo bifuza kugeraho mu mwaka ukurikiraho ».

Ku rubyiruko n’abatarashaka, gusoza umwaka ngo si igihe cyo kwinezeza birenze ndetse no kwishora mu biyobyabwenge cyangwa mu ngeso mbi. Bamwe mu bajene bavuga ko hari abishora mu ngeso mbi nko kunywa inzoga birenze urugero,ubusambanyi n’zindi ngeso mbi ngo barasezera ku mwaka.

Nyamara nk’uko Nyiribambe yabigarutseho, izo ngeso zishobora kugira ingaruka zihita zigaragara ako kanya ku muntu cyangwa zangiza ubuzima bwe bwose nko kwandura SIDA, guta ubwenge, inda z’indaro n’ibindi.

Iyi niyo mpamvu Nyiribambe asaba urubyiruko kwirinda biruseho muri ibi bihe bisoza umwaka kuko ahanini abarushuka baba benshi kandi n’ingaruka zikaba zishobora kwiyongera mu bihe bisoza umwaka.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka