Nyabihu: Bamusanze mu mugozi mu nzu iwe yapfuye

Umusaza wo mu kigero cy’imyaka 60 witwa Turinamungu Juvenal, wo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, bamusanze mu mugozi mu cyumba cy’uruganiriro iwe mu rugo yapfuye, bakeka ko yaba yiyahuye.

Mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku cyumweru tariki 04 Nzeri 2022, ngo nibwo umwana we wari wagiye gukora yatashye, asanga ise amanitse mu mugozi yapfuye, nk’uko Byukusenge Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Byari saa kumi n’ebyiri n’igice, hari umwana we wari wagiye gukora, ubwo yari atashye yageze muri salo asanga ise yihahuye, aho yari amanitse mu mugozi yapfuye”.

Arongera ati “Uwo mwana yahise ahamagara mukuru we wari hafi aho, ubwo na nyina wari wagiye gusura mugenzi we mu Murenge wa Cyintobo, saa moya aba arahageze asanga ni uko byagenze”.

Uwo muyobozi ubwo yaganiraga na Kigali Today, yari mu nzira yerekeza ahabereye ibyago, aho yari kumwe na Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko ikigiye gukorwa ari iperereza kuri urwo rupfu hanyuma umurambo ukajyanwa mu bitaro bya Shyira gukorerwa isuzuma.

Yavuze ko nta bibazo bari bazi uwo musaza yari afite, ati “Nta burwayi tumuziho, ariko buriya umuntu ni mugari wasanga hari ibibazo yari afite, nta kindi turamenya”.

Gitifu Byukusenge yagize ubutuma ageza ku baturage, ati “Abaturage turabasaba ko uwaba afite ikibazo yakigaragariza ubuyobozi tukagikemura, kuko ikintu cyo kwiyahura si wo muti w’ibibazo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka