Nyabihu: Bamazwe impungenge baterwaga n’ikiraro cya Gitebe cyangiritse
Abatuye Umurenge wa Jomba na Mulinga mu Karere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’ikiraro cya Gitebe gikomeje kwangirika, bakagira impungenge z’impanuka abanyeshuri bacyambuka bajya ku ishuri bashobora kuhagirira, dore ko cyegereye ikigo cy’ishuri, gusa ubuyobozi bwavuze ko kigiye gukorwa bidatinze.

Mu baganiriye na Kigali Today, bavuze ko icyo kiraro kinyuraho umubare munini w’abaturage bo muri Jomba na Mulinga, ndetse n’abo mu Murenge wa Rambura, ariko bakagirira impungenge cyane abanyeshuri biga kuri GS Gitebe ryegereye icyo kiraro.
Ni ikiraro bigaragara ko gikomeye kuko gikoze mu nkingi z’ibyuma, ariko inzira y’abagenzi ikaba ikoze mu mbaho, zikaba zaramaze gusaza, aho hagaragara imyobo ishobora guteza impanuka ku bambuka icyo kiraro, cyane cyane mu masaha y’ijoro.
Umwe muri abo babyeyi barerera muri GS Gitebe yagize ati “Impamvu dufite impungenge cyane, ni uko abanyeshuri barenga 800 bambuka iki kiraro mu gitondo na nimugoroba, abo bana harimo abato bo muri Gardienne (amashuri y’incuke), abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye”.

Arongera ati “Abo bana batoya iyo bahanyura usanga biteye ubwoba, bigasaba ko bamwe bategereza bakuru babo bakagenda babateruye, hari n’ubwo bamwe mu babyeyi bibatera impungenge bakiyizira ku kiraro kwambutsa abana babo”.
Mugenzi we witwa Dusingizimana Théophile ati “Iki kiraro kidutera impungenge kuko abana benshi bakinyuraho bajya kwiga, usanga bamwe mu babyeyi bibasaba guherekeza abana bakabanza kubambutsa. Imbaho zarashaje harimo imyenge minini ishobora guteza ibibazo abacyambuka”.
Arongera ati “Mu masaha y’ijoro, kucyambuka ntibyoroshye, ariko no ku manywa kubera ko abanyeshuri bacyambuka baba ari benshi kandi bakina, bashobora gusunikana gato bakaba bagwamo, badufashe basane iki kiraro kuko kiraduhangayikishije”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mulinga, Rusingiza Heslon, aganira na Kigali Today, yahumurije abo baturage avuga ko icyo kiraro kiri mu nzira zo kubakwa.
Yagize ati “Umuhanda wa Gitebe watangiye gukorwa, icyo kiraro rero nacyo bagiye kugikora rwose, n’ubu hari ikiraro cy’ahitwa Kayanza barakirangije, barakurikizaho kiriya”.


Ohereza igitekerezo
|