Nyabihu: Bafite impamvu ibatera kwambara imipira yanditseho ngo “Bato batari gito #Inkotanyi”

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu baratangaza ko bafitanye n’ingabo z’igihugu igihango gikomeye kibatera kwambara imipira yanditseho amagambo azishimira agira ati "Bato batari gito #Inkotanyi".

“Badukuye mu icuraburindi none turi mu mucyo w’itangaza,” aya ni amwe mu magambo yavuzwe n’umwe mu baturage batuye mu karere ka Nyabihu witwa Karangwa Timothée, avuga impamvu imutera kwambara anezerewe umupira uriho ariya magambo.

Uyu muturage akomeza avuga ko n’ubwo Inkotanyi zitangira urugamba zari abasore bakiri bato ariko bemeye gutanga ubuzima bwabo kugira ngo u Rwanda rugere ku mutekano n’iterambere, kuko bamwe muri bo baruguyeho abandi bakahakura ubumuga.

Bafitanye igihango n'ingabo z'igihugu kibatera kwambara iyi myambaro banezerewe.
Bafitanye igihango n’ingabo z’igihugu kibatera kwambara iyi myambaro banezerewe.

Kuri we asanga ari ubutwari bukomeye bagaragaje ku buryo n’ubwo bari bato batabaye gito ahubwo baharaniye kuvana u Rwanda mu icuraburindi rwari rurimo.

Uwitwa Uwamahoro nawe wari wambaye umupira wanditse ho ariya magambo agira ati “Uko batangiye urugamba bangana siko barurangije bangana hari abaguye ku rugamba hari n’abahamugariye”.

Yongera ho ko kuba bari bato ariko ntibigaye ubuto, ntibigaye n’ubuke ngo bacike intege ahubwo bagaharanira kugera ku ntego bari bafite bakaba inkwakuzi, ari ikintu cyo kwishimira kimutera kwambara umupira wanditseho “Bato batari gito #Inkoranyi” kandi anezerewe.

Uwamahoro kimwe na bamwe mu bandi baturage baganiriye na Kigali today ngo ikibaraje ishinga ni uguharanira ko ibyo ingabo z’u Rwanda zagejeje ku Banyarwanda bitazasenyuka.

Avuga ko bazaharanira ko umutekano, iterambere n’ibindi byinshi u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 20 ishize bizakomeza kandi buri wese akaba asabwa kubigiramo uruhare.

Safari Viateur

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka