Nyabihu: Babangamiwe n’amazi y’imvura akomeje kubangiriza inzu n’imirima

Abaturage bo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko amazi y’imvura yiroha mu mazu yabo, akanangiza imirima yabo, akomeje kubashyira mu gihirahiro; bagasaba inzego bireba gushaka uko iki kibazo kibonerwa umuti.

Imidugudu ya Nsakira na Bugarama yugarijwe bikomeye n'ayo mazi
Imidugudu ya Nsakira na Bugarama yugarijwe bikomeye n’ayo mazi

Abaganiriye na Kigali Today batuye mu Kagari ka Bukinanyana mu Mudugudu wa Nsakira, n’uwa Bugarama, uduce twibasiwe cyane n’ayo mazi, bavuga ko ababangamiye.

Umwe ati “Imvura iragwa inzu zose zo muri kano gace, zikuzura amazi, abantu bakabura aho banyura bataha cyangwa abakeneye kugira iyo bajya, ntibabone aho kunyura. Hari abo inzu zahirimyeho bajya kuba ku gasozi, aho babayeho basembereye mu babacumbikiye”.

Ngo hashize imyaka isaga irindwi abahatuye batakambira ubuyobozi, ariko bategereje kubona igisubizo, amaso ahera mu kirere. Iyo ugeze muri iyi Midugudu yombi imvura yaguye, inzu aba ari mu bidendezi by’amazi, ku buryo no kubona aho ukandagira biba bidashoboka.

Undi muturage ati “Aya mazi aba afite ubukana, ku buryo hari n’igihe umuntu aba yicaye, ukumva inzu ya kanaka irahirimye. N’ubu tuvugana ijoro ryacyeye, imvura yaguye bamwe babonye inzu zabo zuzuyemo amazi, bafata utwangushye barasohoka, bajya hanze ngo zitabagwaho. Abo iyo mvura yaguye batarataha, na bo baheze mu mayira”.

Hashize igihe kinini abaturage batakambira ubuyobozi ngo bubakemurire iki kibazo
Hashize igihe kinini abaturage batakambira ubuyobozi ngo bubakemurire iki kibazo

Ati “Ubu nta kindi kintu cy’iterambere tugitekereza, bitewe no guhora duhangayikishijwe n’aya mazi agiye kutumaraho, dore ko yanarengeye imirima twahingaga, ku buryo ubu tutakigira aho gukubita isuka. Abana bacu ntibakijya kwiga, twanagerageje kwirwanaho dusuka imicanga n’itaka mu mifuka, tugenda tuyitondeka aho ayo mazi amenera yinjira mu ngo zacu, tugira ngo tuyakumire biba iby’ubusa”.

Aya mazi, ngo yaba atizwa umurindi n’imiyoboro ya bimwe mu biraro byatunganyijwe ku muhanda Musanze-Rubavu, iroha amazi mu gace abo baturage batuyemo. Nanone kandi banavuga ko hari amazi aturuka ku nzu zo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Bihinga, na za rigore zikikije umuhanda w’ibitaka wa Sashwara-Kabuhanga, zitembamo ayo mazi akamanukira mu ngo zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko bari mu biganiro na ‘Rwanda Water Board’, kugira ngo hashakishwe inzira zo gukemura iki kibazo.

Yagize ati “Twatangiye inzira y’ibiganiro n’umufatanyabikorwa Rwanda water Board, bigamije kunoza umushinga wo kuyoborera ayo mazi mu mugezi wa Nyamukongoro, mu gukumira ko akomeza kwangiriza abaturage. Ni ibikorwa byabanjirijwe no kubarura ingo zibangamiwe n’ayo mazi, kugira ngo muri uko gushakisha igisubizo kirambye turimo guteganya, abo bigaragara ko inzu zabo zakwangirika, babe bakwimurwa noneho umushinga nyirizina ugatangira”.

Hari abo inzu zabo zasenyutse
Hari abo inzu zabo zasenyutse

Ati “Hari hashize nk’amezi tubiganiriyeho n’uwo mufatanyabikorwa, ubu ikiri bubeho, ni ukongera kubishyiramo imbaraga dufatanyije, kugira ngo ibyo bikorwa byihutishwe”.

Ku bijyanjye n’ibyo abaturage bavuga ko amazi abibasiriye, yaba aturuka mu Mudugudu wa Bihinga ndetse na za rigore z’imihanda inyura muri ako gace; Mayor Mukandayisenga, ntiyemeje cyangwa ngo ahakane ko ari byo koko; gusa atangaza ko mu gushyira mu bikorwa umushinga ugamije gushakisha igisubizo kirambye, bazaboneraho no gusuzuma byimbitse niba koko ibivugwa n’abo baturage ari byo.

Icyakora abizeza ko bagiye gushyira imbaraga mu gufatanya n’inzego zose zirebwa n’iki kibazo mu kukivugutira umuti.

Raporo iheruka gukorwa n’Akarere, igaragaza ko ingo 39 arizo zugarijwe n’amazi y’imvura akomeje kwibasira ako gace.

Hari aho imirima yarengewe
Hari aho imirima yarengewe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka