Nyabihu: Ba DASSO 61 bahuguwe ku kwirinda no kurwanya inkongi

Ku wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), ryahuguye abakozi bunganira Akarere mu gucunga umutekano bazwi nka DASSO ku kwirinda no kurwanya inkongi, bahuguriwe mu nzu iberamo inama y’Akarere ka Nyabihu, iherereye mu Murenge wa Mukamira, Akagali ka Rubaya, Umudugudu wa Karandaryi.

Aya mahugurwa y’umunsi umwe yahawe aba DASSO 61 barimo abayobozi babo ku rwego rw’Akarere ndetse no ku rwego rw’umurenge, n’abaturutse mu mirenge itandukanye igize kano Karere.

Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, amoko yazo n’ibizigize. Basobanuriwe uko bakumira inkongi, berekwa n’uko bakwirwanaho haramutse habaye inkongi ndetse banerekwa uko bakwitabara bazimya umuriro bakoresheje bimwe mu bikoresho birimo za kizimyamuriro n’uburingiti butose.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe yaba ibaye.

Yagize ati “Abahugurwa basobanurirwa ibitera inkongi kugira ngo babyirinde kandi tukabereka uko bakwitabara mu gihe habaye ibaye. Ikindi tubereka ni uburyo ibikoresho bizimya umuriro bikoreshwa. Ku bakozi bashinzwe umutekano mu karere tubereka uko bakwitwara mu guhangana n’inkongi no kugabanya ingaruka yatera ku bakozi b’akarere ndetse n’abaturage baza gusaba serivisi hamwe n’inyubako."

Nyuma y’amahugurwa hasuwe hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi mu nyubako y’akarere, nyuma abayobozi bagirwa inama y’ibyo bakwiye gukosora mu rwego rwo gukumira inkongi, nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa 0788311224 mu gihe habaye inkongi y’umuriro kugira ngo batabarwe byihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka