Nyabihu: Amazu 200 ntazakemura burundu ikibazo cy’abatuye mu manegeka
Abaturage ba Nyabihu bavuga ko nubwo harimo kubakwa amazu 200 azafasha abari batuye mu manegeka gutura heza atazakemura iki kibazo burundu.
Hakuzimana Serugendo Jotham, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurengeri ari nako karimo kubakwamo amazu 200, avuga ko ari igikorwa cyiza ariko agasanga adahagije ngo icyo kibazo gikemuke burundu.

Mu Kagari ka Rurengeri ayobora honyine ngo babaruye abatuye mu manegeka bagera kuri 37 biyongeraho abakene 7 bagakwiye kwimurwa aho batuye.
Agira ati “Abari batuye mu manegeka nyabo hagiyemo umubare mukeya. Amazu ntabwo ahagije. Twagombaga kuyasaranganya ntabwo ari Rurengeri yonyine ahubwo bazafata no mu yindi mirenge yo muri Nyabihu.
Akomeza avuga ko mu bantu 37 bagomba kwimurwa mu kagari ke 7 gusa ngo ari bo bemerewe inzu.
Kuba ikibazo cy’abatuye mu manegeka kitarakemuka burundu binemezwa n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Sahunkuye Alexandre.
Agira ati “Ikibazo cy’abatuye muri High risk zone ntikirarangira burundu ariko aho bigeze harashimishije.”
Avuga ko muri 2014-2015 batuje imiryango 220 mu Murenge wa Bigogwe mu Mudugudu batewemo inkunga na Croix-Rouge ibubakira amazu 200.
¾ by’abayatuyemo ngo akaba ari abari batuye mu manegeka. Uyu mwaka ngo bongeye kubona inkunga y’umushinga RV3CBA ushinzwe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bakaba barimo kububakira amazu 200 mu Mudugudu wa Kabyaza. Ayo yose akazatuzwamo abahoze mu manegeka.
Akomeza avuga ko urutonde rw’abatuye mu manegeka rwanogejwe ariko akavuga ko bubakira abatishoboye. Ashishikariza abishoboye kudateza ibibazo no kwimuka bagatura ku midugudu.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|