Nyabihu: Amabati MIDIMAR yageneye abibasiwe n’ibiza yagejejwe ku karere

Amabati 4020 n’imisumari ibiro 536 Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) yageneye abashejeshwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi byibasiye akarere ka Nyabihu muri uyu mwaka byagejejwe ku biro by’akarere.

Igikorwa cyo gutanga ayo mabati cyizatangirira mu murenge wa Jomba tariki 12/10/2012, ubwo hazaba hanasozwa icyumweru cyahariwe kurwanya ingaruka zatewe n’ibiza cyatangiye tariki 05/10/2012.

Ingaruka z’ibiza zageze ku mirenge yose igize akarere ka Nyabihu ariko uwashegeshwe cyane ni uwa Jomba ahasenyutse amazu 136 ndetse andi 264 arugarijwe; nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi mu karere ka Nyabihu, Niwemahoro Jacques.

Hangiritse hegitari 117.5 z’imirima mu murenge wa Jomba kandi imiryango 536 ikeneye ubufasha. Imiryango 400 ikeneye ibibanza naho 136 ikeneye amabati.

Amabati MIDIMAR yageneye abasenyewe n'ibiza mu karere ka Nyabihu yahageze.
Amabati MIDIMAR yageneye abasenyewe n’ibiza mu karere ka Nyabihu yahageze.

Mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu, abahuye n’ibiza bakeneye ubufasha bw’amabati ni 598. Abakeneye ubufasha bw’ibibanza ni 1346; nk’uko tubikesha raporo yakozwe tariki 31/07/2012.

Uretse MIDIMAR yatanze ubufasha bw’amabati, abaterankunga nka Croix Rouge bemereye imiryango imwe n’imwe kuyitera inkunga bayubakira amazu. Croix Rouge izubakira imiryango 20 itishoboye amazu 20 mu murenge wa Joma inayasakare.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro nacyo cyatanze amabati 1500 yo kuzafasha imwe mu miryango yahuye n’ibiza gusakara amazu.

Buri muryango ugenewe amabati 30 aho azahabwa imiryango 50. Uretse isakaro n’ibindi bikorwa bitandukanye iyi miryango ikorerwa, mu karere ka Nyabihu, hakomeje gukorwa ibikorwa byo kurwanya ibiza n’ingaruka zabyo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka