Nyabihu: Akarere kabonye umunyamabanga nshingwabikorwa mushya

Kuva kuwa 01/12/2014, Akarere ka Nyabihu gafite umunyamabanga nshingwabikorwa mushya ariwe Ngabo James.

Hari hashize amezi 9 aka karere kadafite umunyamabanga nshingwabikorwa bitewe n’uko uwari uri kuri uwo mwanya, Habyalimana Emmanuel, yari yatawe muri yombi kuwa 4/3/2014 kubera ko hari ibyaha yakekwagaho. Nyuma yaje kurekurwa n’inzego zibishyinzwe mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.

Ngabo ni umugabo wubatse w’imyaka 40. Yabanje gukorera mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) imyaka 8 kuva muri 2002.

Ngabo avuga ko yiteguye gufatanya n'abandi bakozi guteza imbere akarere ka Nyabihu.
Ngabo avuga ko yiteguye gufatanya n’abandi bakozi guteza imbere akarere ka Nyabihu.

Mu mwaka wa 2008, yaje kujya gukorera mu karere ka Rubavu aba umuhuzabikorwa bya RRA mu karere ka Rubavu, Nyabihu na Ngororero.

Uretse iyi mirimo, yaje no gukora muri sosiyete yitwa Ngali Energy ikora ibijyanye n’amashanyarazi, nyuma y’aho aza gukora ibijyanye n’ubugenzuzi, yunganira abacuruzi mu icungamari n’ubugenzuzi.

Ngabo avuga ko akurikije byinshi yagiye anyuramo mu kazi yiteguye gukora afatanije n’abandi bakozi bagenzi be mu karere ka Nyabihu.

Avuga ko ikintu cy’ingenzi azakora ahereye ku kazi yagiye akora, ari ubugenzuzi bw’umutungo w’akarere uko bikwiye, akareba aho akarere gakura imitungo no guharanira ko iyo mitungo izakoreshwa neza.

Ngo azaharanira gucunga neza amafaranga ya Leta, kongera aho umutungo mu karere waturuka ndetse azaharanira n’imicungire myiza y’abakozi. Ngo yiteguye guhera kuri byinshi abamubanjirije bagiye bageraho, ndetse akazanakomeza gukorana na bagenzi be bagirana inama kugira ngo akarere kazarusheho gutera imbere.

Mu bindi bikomeye yumva byakorwa, ni ugukangurira abaturage kumenya ko iterambere ry’akarere bagomba kurigiramo uruhare. Akazaharanira kandi kwegera inzego zindi mu karere, abikorera ku giti cyabo mu karere n’abandi batandukanye, abashishikariza gushora imari muri aka karere kugira ngo kazarusheho gutera imbere.

Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 1 )

ubu noneho ikpe iruzuye , aka karere gaharanire kwesa imihigo maze abagatuye iterambere ribasakareho

gahigi yanditse ku itariki ya: 10-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka