Nyabihu: Ahari inyubako y’umurenge wa Shyira hasigaye amatongo kubera ibiza

Ibiro by’umurenge wa Shyira ni imwe mu nyubako zasenywe n’ibiza byibasiye akarere ka Nyabihu, tumwe mu turere tunyuranye tugize Intara y’Iburengerazuba hamwe n’iy’Amajyaruguru.

Uko inyubako y'umurenge wa Shyira yari imeze mbere yo kwibasirwa n'ibiza
Uko inyubako y’umurenge wa Shyira yari imeze mbere yo kwibasirwa n’ibiza

Bamwe mu batari baherutse kwaka serivise muri uwo murenge, hari ubwo baza bashaka ubuyobozi bagatungurwa no gusanga ahari hubatse ibiro by’uwo murenge ari amatongo.

Urugero ni urw’umusaza waganiriye na Kigali Today ubwo yari aje kwaka servise z’ubutaka, ageze aho umurenge wahoze agwa mu kantu ubwo ibyari umurenge yiboneye ibimene by’amatafari mu kibanza.

Ati “Ntababeshye ntabwo nari nzi ko umurenge wacu warituwe n’ibiza, ndatunguwe kandi birambabaje kuba ntarigeze mbwirwa aya makuru”.

Kugeza ubu ibiro by’umurenge byamaze kwimurirwa muri metero 500 uturutse ahahoze umurenge.

Igihe ibiza byibasiraga uyu murenge ni uku byari bimeze
Igihe ibiza byibasiraga uyu murenge ni uku byari bimeze

Kimonyo Stepfano uturiye uwo murenge, yavuze uburyo ibiza byasenye iyo nyubako, ati “Twarabyutse nyuma y’imvura yo ku itariki 03 dusanga umurenge wuzuye amazi kugeza ubwo asohokeye mu madirishya, yangiza ibikoresho binyuranye n’impapuro, babonye ko inyubako igiye kugwa barayisenya, gusa navuga ko habayeho uburangare kuko n’umwaka ushize ibiza byari byarengeye uyu murenge, bakomeza kuwugumamo”.

Arongera ati “Abaturiye uyu murenge bose bategetswe kuhava, natwe dutuye ruguru y’umuhanda twabonye baza bashyiraho ibyapa ngo twimuke, twayobewe icyo babishyiriyeho”.

Akimanimpaye Chantal ati “Bwarakeye mu gitondo jya kureba imyaka yanjye mbura aho nyura, ngerageza kugenda ngeze ku murenge nsanga amazi yawuzuye aragera mu madirishya, ubundi bakabaye barimutse kare gusa ibiza ntibiteguza”.

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Dusengiyumva Samuel avuga ko kuba ibiza byibasiye inyubako zirimo n’Umurenge wa Shyira, ikanasenywa mbere y’uko ugwa, bifatwa nk’urugero Leta yereka abaturage basabwa kwimuka.

Ahari hubatse inyubako y'umurenge wa Shyira hasigaye amatongo
Ahari hubatse inyubako y’umurenge wa Shyira hasigaye amatongo

Ati “Aha hari umurenge wa Shyira, twawuvanyeho ntugihari, ni urugero rwo kugira ngo abantu bose babone ko bikwiye kwitabwaho, noneho niba n’abaturage babona ko Leta yavanyeho inyubako yabo nabo bagomba kuvanaho inyubako zabo.”

Mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Nyabihu, by’umwihariko Shyira, nyuma y’imvura idasanzwe yaguye kugera ubwo amazi agera kuri metero eshatu z’ubujyejuru, nibwo ayo mazi yasenyeye umubare munini w’abaturage bidasize n’inyubako zinyuranye za Leta.

PS Dusengiyumva ati “Kubera imvura nyinshi yaguye, amazi yari yageze kuri metero eshanu hejuru y’inkombe z’uruzi rwa Mukungwa, nta nzu ndende iri hano ngo tuvuge ko umuntu ararokokera hejuru muri etaje, inzu zose ziri hano ntabwo zigeretse kandi inyinshi zubakishije rukarakara”.

Arongera ati “Nta muntu wahanyanyaza ngo avuge ko imvura nk’iyo iramutse igarutse hari uwarokoka ayo mazi, niyo mpamvu abaturage basabwa kwimuka, nyuma y’ukom inzego zinyuranye z’ubuyobozi zibaganirije”.

Ahahoze inyubako y'umurenge wa Shyira ni uku hasigaye hameze
Ahahoze inyubako y’umurenge wa Shyira ni uku hasigaye hameze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu murenge wa Shyira na nubu haribazwa impamvu ya TOWA cyane ko ba nyiri mazu bataganirijwe kuri mbere y uko zishyirwaho. Aho bitereye urujijo ni ikoni rya ry’aho bita muri RUNYUZO ugana ku bitaro pe niba ari ibiza bavuga, iro koni amazu yose yagezemo amazi anarasenyuka ariko nta towa ihari ese ubwo byaba ari ibiki? ko aho towa iri ntawemerewe kugira igikorwa akora mugihe aho zitari babyemerewe ubwo akosi akarengane. Ubuvugizi nyabuneka

AZARIAS yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka