Nyabihu: Abaturage baturiye parike basobanuriwe ko zibereyeho kubagirira akamaro
Mu rwego rwo gutegura igikorwa cyo kwita izina ingagi kizabera mu karere ka Musanze mu Kinigi kuwa 1 Nyakanga 2014, mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Basumba, hatashywe ikigo cy’amashuri abanza cya Basumba, rwego rwo gusaranganya n’abaturage inyungu ziva kuri Pariki y’ibirunga baturiye.
Iki gikorwa cyakozwe kugira ngo abaturage bamenye neza akamaro ka Pariki y’Ibirunga mu iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu ,bityo barusheho kuzibungabunga nk’uko Ambassaderi Karitanyi Yamina, ukuriye ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije muri RDB yabivuze.
Mu mwaka wa 2005 nibwo Leta y’u Rwanda yashizeho gahunda yo gusaranganya n’abaturage umusaruro ukomoka ku bukerarugendo.

Kuva icyo gihe ubu mu gihugu hose imishinga igera kuri 360 yashowemo na RDB akayabo ka miliyari 1 na miliyoni 962 kandi imishinga isaga 100 muri yo ikaba ikorerwa hafi ya parike y’ibirunga.
Akarere ka Nyabihu gafitemo imishinga 21 yatwaye akayabo ka miliyoni zisaga 210. Muri Yo hakaba harimo ijyanye no kubaka ibigo by’amashuri harimo n’icy’amashuri abanza cya basumba gifite ibyumba by’amashuri bitandatu.
Iri shuri ni rimwe mu mashuri 57 yubatswe mu rwego bi byose bikaba bikorwa mu rwego rwo gusangira n’abaturage ibikomoka kuri parike,kandi guteza imbere uburezi kikaba ari kimwe mu byitabwaho nk’uko Ambasaderi Karitanyi yabigarutseho.

Bamwe mu baturage barimo n’abanyeshuri biga ku kigo cya Basumba cyatashtwe kuri uyu wa 26/06/2014 bavuga ko cyaje ari igisubizo muri ako gace kuko nta kigo cy’amashuri abanza cyari gihari; nk’uko Harerimana Theoneste umwe mu baturage yabidutangarije.
Yongeraho ko abana bafataga igihe hafi cy’isaha bajya kwiga mu duce twa Kabatwa, Vuga, ega ADEPR na Gihorwe. Kuba bigaga kure ngo byatumaga hari abareka ishuri bitewe n’icyo kibazo nk’uko bamwe mu bandi babyeyi babigarutseho.
Ibi kandi byemezwa na bamwe mu bana biga kuri iki kigo cya Basumba bavuga ko byafashije abana benshi cyane kugana ishuri no kuruhuka ingendo bakoraga bakiri na bato, nk’uko Hakuzimana Fidele wiga kuri icyo kigo mu mwaka wa 4 ndetse na Nisingize Fillette babigarutseho.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif, yashimye cyane RDB ku bikorwa byinshi by’iterambere igeza ku baturage bo mu karere ayobora. Yongeraho ko atari umushinga w’uburezi gusa RDB ibafashamo kuko n’imishinga y’ubworozi, ubuhinzi n’iyo kubungabunga ibidukikije nayo iri muyo RDB ibafashamo.
Ishuri rya Basumba rifite imyaka 4 y’amashuri abanza, abanyeshuri 352 harimo abakobwa 166 n’abahungu 186 n’abarimu 6.

Bimwe mu bibazo ubu rifite byagaragajwe na bamwe mu babyeyi, akaba ari ubwiherero budahagije, ibyumba by’abanyeshuri bidahagije ugereranije n’umubare w’abanyeshuri uhiga, kutagira ibifata amazi bihagije mu rwego rwo kurwanya isuri, umuhanda uriganaho udatunganije neza, umuriro w’amashanyarazi udahari bityo bigatuma bakoresha mudasobwa bahawe bagombye gufata urugendo n’ibindi.
Ambasaderi Karitanyi Yamina yatangarije abaturage n’abagize iryo shuri ko bazakomeza kubaha bimwe mu bikenewe ngo ishuri rikore neza kandi ribe ryatera imbere.

Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
birumvikano ko ibintu baturiye bibagirira akamaro rwose , baba abo baza kubisura waba umutekano uba ubigenewe nabo ubageraho nubwo aribo abwubanza , kandi uko hagenda hatera imbere kubera bamukera rugendo binjiza amafaranga menshi niko ahatezwa imbere kandi ababigiramo inyungu nyinshi nababituriye.