Nyabihu: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA
Abaturage bavuga rikijyana mu karere ka Nyabihu, barasabwa kwirinda SIDA no gukumira ubwandu bushya bwayo. Abaturage babikangurirwa mu gihe SIDA ari kimwe mu byorezo bitarabonerwa umuti n’urukingo kandi bihitana abantu benshi ku isi.
Bitewe n’ubukana bwa Virusi itera SIDA ku mubiri w’umuntu n’intera igenda ifata mu guhitana abantu ku isi, mu Rwanda bafashe iya mbere mu kurwanya byimazeyo iki cyorezo hakorwa ibishoboka byose ngo hakumirwe ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bityo umubare w’abayandura ugabanuke.
Iyi akaba ariyo mpamvu muri uyu mwaka wa 2013, insanganyamatsiko mu kurwanya SIDA igira iti”Uruhare rw’intore mu guhagarika ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu muryango Nyarwanda”.

Umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe rishyinzwe kurwanya SIDA mu karere ka Nyabihu, Sostene Nzitonda, avuga ko ari ibyiciro bitandukanye by’abantu, harimo abavuga rikijyana, ba nkore bandebereho mu bikorwa byiza.
Yizera ko abo bakazagira uruhare rukomeye mu gukora ibikorwa byiza no kugeza ubutumwa ku bandi, mu bijyanye no kurwanya SIDA muri rusange no gukumira ubwandu bushya by’umwihariko. Mu rwego rwo kurwanya SIDA, urubyiruk ruzibandwaho mu gukumira icyi cyorezo.
Nzitonda avuga ko ubutumwa butwawe n’urubyiruko bugera kuri benshi kurushaho. Binyuze mu butumwa buzajya butangwa nyuma y’ibitaramo n’imiziki, benshi bakazajya bahumvira inama zitandukanye mu kurwanya SIDA no kuyirinda kandi bakabigeza ku bandi.
Nzitonda avuga ko urubyiruko,abakora umwuga w’uburaya ndetse n’abacururiza hirya no hino mu tubari no mu mahoteli bazitabwaho by’umwihariko, kugira ngo bahabwe ubutumwa mu kwirinda Virusi itera SIDA no kurinda inzira yakwanduriramo. kugira ngo intego yo kugabanya no gukumira ubwandu bushya mu mwaka wa 2013 izagerweho.
Abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA muri aka karerebagera ku 2.500, muri bo abenshi ni ab’igitsina gore.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|