Nyabihu: Abaturage ba Batikoti bababazwa no kutagira amashanyarazi kandi insinga zibanyura hejuru

Abatuye Akagari ka Batikoti mu Murenge wa Kabatwa Akarere ka Nyabihu, barasaba kugezwaho umuriro w’amashanyarazi nk’uko byakorewe utugari baturanye.

Abatuye Batikoti bishatsemo ibisubizo biyubakira ibiro by'Akagari, ariko bifuza kugezwaho amashanyarazi
Abatuye Batikoti bishatsemo ibisubizo biyubakira ibiro by’Akagari, ariko bifuza kugezwaho amashanyarazi

Abo baturage ba Batikoti, bakunze kugaragaza gahunda yo kwishakamo ibisubizo bagendeye ku bushobozi bwabo, aho baherutse kwiyubakira ibiro by’akagari kabo bihagaze asaga Miliyoni 10Frw, nyuma y’uko inyubako bari basanganywe yari imaze gusaza batakibona aho basabira serivisi.

Mu kiganiro bagiranye na Kigali Today, abo baturage bavuga ko bazengurutswe n’utugari ducana, ariko bo bakibaza icyo bazira kugeza ubwo insinga z’amashanyarazi zibanyura hejuru zikajya gucanira abandi.

Umwe ati “Reba nawe umuyoboro w’amashanyarazi nguyu hano iwacu, aho kurahurira ahangaha, insinga barazifata zikatunyura hejuru zikajya gucanira abo hepfo yacu, basanzwe bafite umuriro. Ipoto ngiyi iwanjye, batwiriza mu gihirahiro bavuga ko bazatwimura bakatujyana mu Kinigi”.

Arongera ati “Mfite umwana wiga mu wa kabiri w’amashuri yisimbuye, namuguriye itoroshi yo kwigiraho ntabona aho ayicaginga, hari ubwo ajya ku bafite umuriro mu kanya kakaba karakonotse, akajya gushaka igishishimuzo mu kanya ati ya kaye irahiye, Perezida wacu yavuze ko ibyiza bitugeraho, ariko hari aho babizirikiye, izi ni insinga zitunyura hejuru, biratubabaje”.

Mugenzi we ati “Bakimara gukora umuyoboro mugari muri 2005, uturutse Kora ariwo muyoboro wa Karisimbi, amashanyarazi aruhukiye hano mu mudugudu wacu wa Kamuhe, mu kagari ka Batikote ariko ntibaduha umuriro”.

Arongera ati “Nigereye kuri REG incuro nyinshi, hari amabaruwa twanditse agera kuri ane dusaba tuti twe mwaduhaye umuriro ko utunyura hejuru! Kuki mwajya gucanira utundi tugari twe ntitubone umuriro, bati tuzawubaha ariko twarategereje amaso ahera mu kirere”.

Arongera ati “Icyizere dufite ni ibyifuzo bya Perezida wa Repubulika by’uko 2024 nta muturage uzasigara adafite umuriro, tugize amahirwe mwatubwirira Perezida ko hano mu Mudugudu wa Kamuhe twahejejwe inyuma cyane, mu Kagari ka Batikoti nta muriro, nta mazi”.

Abo baturage, bababazwa cyane cyane n’uburyo umuriro uvanwa iwabo ukajya gucanira akandi karere, bakemeza ko bakwiye kubwirwa icyo bazira, dore ko ngo bikomeje kubagiraho ingaruka zituma iterambere n’imibereho myiza yabo bidindira, nk’uko uwo muturage abivuga.

Ati “Insinga zirava iwacu zikajya gucanira Umurenge wa Bugeshi muri Rubavu, ariko twe dutuye mu Kagari ka Batikote ari naho umuriro unyura ntiturawuhabwa. Ingaruka ni nyinshi kubera ko umwana ntashobora kuva ku ishuri ngo asubire mu masomo, ntibyashoboka kuko nta mashanyarazi”.

Arongera ati “Urugi rw’inzu yanjye ruherutse gucika biba ngombwa ko ndukura ndujyana mu kagari duturanye ka Myuga, bamaze kurusudira binsaba kuzana umutekinisiye wo kongera kurusubiza ku nzu ayo ni amafaranga. Telefoni ishiramo umuriro ngakora urugendo rw’iminota 40 njya kuwushaka, badutabare”.

Uretse ikibazo cy’umuriro, abo baturage barasaba no kwegerezwa amazi, kuko ngo bavoma mu mashyamba ahari amazi yanduye, aho n’inyamaswa zishobora kubagirira nabi.

Mu kumenya icyo abafite mu nshingano kugeza umuriro ku baturage bavuga kuri icyo kibazo, Mutsindashyaka Martin, Umuyobozi wa REG mu Karere ka Nyabihu, avuga ko atigeze amenya ko abo baturage bafite icyo kibazo, avuga ko n’ayo mabaruwa yandikiwe atamugezeho.

Ati “Kuvuga ko banditse keretse mbonye iyo barwa cyangwa kopi yayo, kuko ntabyo nabonye, ariko muri rusange hari umushinga w’Abanya-Maroc, bamaze gusinyana contract n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu, bashaka gukorera mu Karere ka Nyabihu na Ngororero. Uwo mushinga ufite intego yo kujya ahantu hose hatari amashyanyarazi bakora inyigo, barimo kugenda bashinga amapoto aho atari ku buryo bizarangirana n’ukwezi kwa Gatanu ikibazo cyarakemutse”.

Uwo muyobozi yavuze ko yizeza abo baturage ko ahatari amashanyarazi azaba yabagezeho bitarenze Gicurasi 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka