Nyabihu: Abatumva barasaba ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa henshi mu Rwanda
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu karere ka Nyabihu barasaba ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa henshi mu Rwanda kuko rubafasha gusobanukirwa no kumva ubutumwa bubagenewe nabo bakaba bagira uruhare mu gushyira mu bikorwa ibivuzwe.
Ngabonziza Louis uhagarariye ikigo cy’abatumva n’abatavuga giherereye mu murenge wa Mukamira avuga ko mu Rwanda hakiri abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga benshi kandi batazi ururimi rw’amarenga ku buryo bibagora kwisobanura ku bandi cyangwa se kuba abandi bakumva icyo bababwiye.

Nyamara iyo bize neza ururimi rw’amarenga bahita barufata vuba kuko ari ururimi rwabo kandi n’abandi baruzi bakaba babasha kuvugana. Ibi yabivuze ahereye ku rugero yatanze, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga.
Bamwe mu banyeshuri be bari bitabiriye uwo munsi, ubwo yasemuriraga abandi mu rurimi rw’amarenga babashaga kumva neza icyo avuze kandi ukabona bumvise neza ubutumwa butanzwe n’umuyobozi wabaga uvugisha umunwa, bo babisobanurirwa mu rurimi rw’amarenga.

Gusa avuga ko kikiri ikibazo kuba urwo rurimi rwamenywa na benshi mu Rwanda kuko amashuri arwigisha atari menshi. Yongeraho ko ariko ashimira Leta y’u Rwanda kuko yitaye kuri iki kibazo ku buryo muri tumwe mu turere hagiye baha bene aya mashuri, aho avuga ko we ayo azi agera kuri 20.
Ikindi agarukaho ashimira Leta ngo ni uko ku bufatanye bw’abo bireba bose, yishimira ko harimo gutegurwa inkoranyamagambo (Dictionnaire) y’ururimi rw’amarenga aho akeka ko nirangira izahita yoherezwa mu mashuri igafasha mu gusobanukirwa no kwiga ururimi rw’amarenga.

Ikifuzo kijyanye no kwiga no kwigisha uru rurimi henshi kandi kuri benshi mu Rwanda, Louis akaba agisangiye n’uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Nyabihu Ndagijimana Vincent uvuga ko kiri muri zimwe mu nzitizi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu karere Nyabihu bafite.
Mu rwego rwo kwinjiza abafite ubumuga mu iterambere ridaheza nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka iri, harimo no kwigishwa ururimi bumva bakamenya ibigezweho mu iterambere nabo bagatanga ibitekerezo byabo.

Safari Viateur
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko se kiriya kibaho uriya mwana ari kwandikaho kirareshya gite!
nkeka riko iri ibi basaba byaratangiye gushyirwa mu bikorwa nubwo bitaragera ku rwego rushimishije ariko biri mu nzira