Nyabihu: Abatishoboye bubakiwe ibiraro byo kubafasha kuzamura ubworozi bwabo
Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2012, hujujwe ibiraro bitandatu byubakiwe bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye batoranijwe mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu.
Ibi biraro bubatswe n’ikigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG). Ibiraro 5 byubatswe mu kagari ka Rubaya naho igisigaye cyubakwa mu kagari ka Rugeshi.
Buri kiraro cyatwaye amafaranga ibihumbi 150. Byubakishije ibiti, hasi ari sima y’igiheri, bikagira uburiro ndetse bishakajwe amabati nk’uko veterineri w’umurenge wa Mukamira, Munyentwari Jean, abyemeza.
Kabuga Ngangare, umwe mu babyubakiwe yishimiye igikorwa bakorewe kizateza imbere ubworozi bwabo bororera mu biraro kandi bikazabafasha no kuzajya babona ifumbire ku buryo bwiza kuko izajya iba yakusanyirijwe hamwe.

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere duteye imbere mu bworozi cyane bw’amatungo maremare, kakaba ari na kamwe mu turere twahawe igihembo gitangwa na RALGA kuko kaje ku mwanya wa 3 mu turere twose mu kwita ku bworozi ; nk’uko ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu Shingiro Eugene yabidutangarije.
Mu rwego rw’ubworozi, akarere ka Nyabihu karimo kubaka ahazajya ikaragiro rya Mukamira rizorohereza aborozi bo mu turere twa Ngororero, Rutsiro, Rubavu, Musanze na Nyabihu kubona uko batunganya amata yabo ndetse n’isoko ryayo dore ko dukunze kubonekamo amata menshi ahanini aturuka mu baturage no mu nzuri za Gishwati.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|