Nyabihu: Abashigajwe inyuma n’amateka bubakiwe amazu bahabwa n’amasambu
Mu miryango 205 y’abashigajwe inyuma n’amateka mu karere ka Nyabihu, abagera kuri ¾ muri bo bamaze kubakirwa amacumbi babamo. Imiryango yayubakiwe yamaze kuyaturamo.
Abasigaye bagera kuri ¼ nabo barimo kubakirwa aho amazu agera kuri 28 amaze kuzura aho basabye ibibanza byo kububakira mu karere ka Rubavu ahitwa Kanembwe. Hasigaye imiryango 17 gusa nayo igiye kubakirwa mu gihe cya vuba.
Mbere hari imiryango 28 yabaga mu mazu ane gusa nayo atari ayabo, ku buryo wasangaga imiryango nk’itanu ibana mu cyumba kimwe; nk’uko Rwamucyo Francois ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu abivuga.
Mu rwego rwo kurushaho kubafasha gutera imbere, imiryango 164 yashyizwe mu makoperative atanu, ane y’ubuhinzi n’indi imwe y’ubukorikori.
Amakoperative yabonye ibyangombwa byo ku rwego rw’akarere bibemerera gukora anagurirwa hegitari umunani z’imirima zizajya zifashishwa mu buhinzi bw’ibirayi ngo yiteze imbere.

Ubu barahinze baraneza ku buryo babonye ibirayi bihagije, banasagura imbuto zo guhinga mu kindi gihembwe.
Abakora ubukorikori bifashisha inzu y’ubukorikori ya Bigogwe yashyiriweho abanyabukorikori ngo ibafashe.
Ngo kuva bamara kwibumbira mu makoperative, imyumvire yarahindutse ijya ku rwego rwo hejuru ku buryo bamaze kumenya guhinga, gukoresha amapombo no gukora indi mirimo yabateza imbere.
Rwamucyo avuga ko kera uretse kubana ari benshi mu nzu imwe, bakarara nabi, abasigajwe inyuma n’amateka batari bazi gukora imirimo nk’iy’ubuhinzi n’ibindi. Rwamucyo avuga ko bari bafite imyumvire yo hasi.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko mwagiye mwita abantu icyo bari cyo?! ubwose nanjye ko nasigajwe inyuma n’amateka ko ntawe uranyubakira? Ariko ndavuga gusigazwa inyuma nyabyo urugero: ubwose iyo bakwiciye ababyeyi muri Jenoside hanyuma ukaba umukene ubwo wowe ntuba ushigajwe inyuma n’amateka?! nonese muri bariye hari urimo nkuwo? Ahhhhh mwasakaga se kuvuga ABASANGWABUTAKA?! Cyangwa ABA....