Nyabihu: Abari mu muryango AVEGA Agahozo bawubonamo umuyoboro w’ibisubizo ku bibazo bafite
Abanyamuryango ba AVEGA Agahozo mu karere ka Nyabihu, bishimira ko kuba muri uyu muryango bibafasha kwikura mu bwigunge, bakaganira ku bibazo bahura nabyo, bakungurana ibitekerezo kandi bagashakira hamwe uburyo bataheranwa n’agahinda ahubwo bagaharanira kwiteza imbere.
Mukamukomeza Annonciatta, umwe mu banyamuryango ba AVEGA Agahozo mu karere ka Nyabihu, avuga ko icya mbere bungukiye muri uyu muryango, ari uko bamenyanye nk’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994. Nyuma yo kumenyana bishyize hamwe nk’abahuje ibibazo, baraganira, bungurana ibitekerezo ku cyabateza imbere.

Kuri ubu binyuze muri iyi gahunda, Mukamukomeza avuga ko yagejejweho gahunda ya Girinka bituma yongera kwibuka ko bari batunze. Uretse ibyo ngo banakoze imishinga y’ubuhinzi bw’ibirayi n’ibigori bahabwa inguzanyo none ubu barayikora baharanira kwiteza imbere, aho buri tsinda ryagiye rihabwa miliyoni zirenga ebyiri mu gushyira mu bikorwa buri mushinga.
Moise nawe ni umunyamuryango ba AVEGA Agahozo mu karere ka Nyabihu, avuga ko ubusanzwe yari aziko AVEGA ari umuryango w’abagore b’abapfakazi ba Jenoside gusa ariko yaje kumenya ko n’abagabo bahuye n’icyo kibazo bajyamo. Nyuma yo kujyamo, yaganiriye na bagenzi be bahuje ibibazo ku buryo ikibazo cy’ihungabana yagiraga cyakemutse.

Uretse n’ibyo, bamwe mu bari bafite ibibazo binyuranye nk’ibyo gusanirwa amazu, imanza z’imitungo yabo zitarangijwe n’ibindi babigeza ku buyobozi bukabafasha kubikemura mu buryo bwihuse.
Kuri uyu wa 10 Nzeri 2014, abanyamuryango ba AVEGA baganiriye n’ubuyobozi bw’akarere, bamwe bemererwa ko imanza zijyanye n’imitungo yabo zitararangizwa zigiye kwihutishwa zikarangira vuba.
Abatarasanirwa nabo n’abandi bafite ibindi bibazo, bijejwe n’umuyobozi w’akarere wungirijwe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre kuzabikurikirana vuba.

Uwimpaye Celestine, umuyobozi wa AVEGA Agahozo ku rwego rw’Intara y’iburegerazuba avuga ko bagerageza kubikorera ubuvugizi hirya no hino mu turere ngo bikemurwe mu buryo bwihuse.
Akaba avuga ko ubuyobozi bw’igihugu yishimira uburyo bubitaho, bugaharanira ko abanyamuryango ba AVEGA batera imbere, bakikura mu bwigunge kandi bakiteza imbere.
Kuri ubu mu Ntara y’Iburengerazuba habarirwa abanyamuryango ba AVEGA Agahozo 3916, mu karere ka Nyabihu hari 64 harimo abagabo 12 n’abagabo 52, aho hakomeje gushakishwa uko abagize uyu muryango babaho neza, bagakemurirwa ibibazo.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|