Nyabihu: Abanyarwanda 10 birukanywe muri Tanzaniya bakiriwe mu karere
Abanyarwanda 10 birukanywe muri Tanzaniya bakiriwe mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 13/08/2013. Umunani bakomokaga muri ako karere naho babiri bava mu turere twa Ngororero na Rubavu.
Muri abo 10 bakiriwe harimo abagabo batatu, abagore batatu ndetse n’abana bane; nk’uko Eugene Rudaseswa, ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyabihu yabidutangarije.
Mu bakiriwe icyenda muri bo baturutse mu gace ka Tanzaniya kitwa Karagwe, undi umwe yaturutse mu gace ka Cyamucuzi. Bakigera mu karere ka Nyabihu barakiriwe,banagerageza gusubizwa mu mirenge baba bakomokamo.
Bitewe n’aho berekezaga mu mirenge, bakaba barahawe itike, barenzaho n’andi makeya yabafasha kugira nk’icyo bagura cyo kwifashisha igihe baba bagikeneye mu nzira.

Mu bantu 8 bo muri Nyabihu: 2 bari abo mu murenge wa Jomba , umwe ufite n’umwana ari uwo muri Mukamira, abandi ari abo mu murenge wa Shyira. Babiri muri bo basigaye, umwe akaba yari uwo mu karere ka Rubavu, undi ari uwo mu karere ka Ngororero ari naho boherejwe.
Batatu mu bantu 10 bakiriwe ,bakaba bari mu myaka 50 irengaho y’amavuko, umwe mu myaka 40 y’amavuko, babiri bari hejuru y’imyaka 24, hakabamo n’abana barimo ufite imyaka 3, ufite 8, ufite 11 ndetse n’undi tutabashije kumenya imyaka ye.
Bakaba bahawe ikaze, bifurizwa kuza gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka urwababyaye.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|