Nyabihu: Abantu babiri bamaze kwitaba Imana bazira umwuzure

Uko amasaha yagiye akura tariki 12/4/2012 ni ko n’ingaruka z’imvura y’umurengera yateye umwuzure zakomeje kugaragara mu karere ka Nyabihu. Mu masaha y’igicamunsi, undi mwana w’imyaka 13 yahitanywe n’ingaruka z’umwuzure w’imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 11/04/2012 muri ako karere.

Uyu mwana yakuwe mu mazi agihumeka ariko nyuma gato agejejwe kwa muganga aza kwitaba Imana. Undi muntu witwa Kagiraneza Jimmy w’imyaka 18 nawe yitabye Imana kubera uwo mwuzure.

Impungenge zuko hashobora kugira izindi ngaruka ziterwa n’uwo mwuzure ziracyari nyinshi. No mu ijoro rishyira tariki 13/04/2012 nabwo imvura yahereye hafi mu masaha ya saa tanu z’ijoro zirengaho gato igwa kugeza mu masaha ya saa cyenda z’ijoro zishyira saa kumi uretseko itari nyinshi cyane.

Ubutaka bw’ibirunga n’imiterere y’agace ko mu misozi y’ibice by’amakoro, mu bice bya Nyabihu, Rubavu na Musanze niho hibasiwe cyane n’ingaruka z’iyi myuzure kubera amazi aturuka mu birunga no mu misozi ari menshi akagenda yangiza ibyo asanze byose birimo abantu n’ibintu.

Abaturage benshi basizwe iheruheru n'umwuzure watewe n'imvura yaguye tariki 11/04/2012 mu turere twa Nyabihu, Musanze na Rubavu
Abaturage benshi basizwe iheruheru n’umwuzure watewe n’imvura yaguye tariki 11/04/2012 mu turere twa Nyabihu, Musanze na Rubavu

Amazu yaguye abarirwa muri 86 n’ayugarijwe n’amazi agera 89 ndetse na hegitali nyinshi z’imyaka nk’ibirayi, ibishyimbo, icyayi n’ibireti n’indi byangiritse.

Haracyakenewe ubufasha ku bantu basizwe iheruheru n’ibi biza kuko ibyabo byose byatikiriye mu mazu yabo yagushijwe n’imvura, andi yugarijwe n’amazi ku buryo nyuma y’ubufasha bw’ibanze bwo kubashakira aho baba ababakiriye bakabacumbikira, kubahumuriza, n’ibindi byakozwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu, hagikenewe byinshi byabafasha harimo ibyo kurya, n’ibindi.

Safari Viateur

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka