Nyabihu: Abantu babiri bafatanywe udupfunyika 2,836 tw’urumogi

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), kuri wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, ryafashe abantu babiri bafite udupfunyika 2,836 tw’urumogi. Abo ni Byukusenge Angelique w’imyaka 21 wafatanwe udupfunyika 1,000 na ho Uwiduhaye Marie Therese w’imyaka 25 afatanwa udupfunyika 1,836 bombi bakaba barafatiwe mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kora.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa abo bantu bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bafatiye Byukusenge Angelique mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Kamashashi, Umudugudu wa Kibaya. Yafatanwe udupfunyika tw’urumogi 1,000 avuga ko yari aruvanye i Nyabihu aruzaniye uwitwa Semana David w’imyaka 31 na we utuye muri uyu mudugudu wa Kibaya, gusa yasanze twari tumaze iminsi tumufatanye udupfunyika 26 tw’urumogi tumushyikiriza Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB)”.

CIP Karekezi akomeza avuga ko Byukusenge asanzwe atuye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe, amaze gufatwa yavuze aho akura urwo rumogi mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe, ayo makuru ni yo yatumye hafatwa Uwiduhaye Marie Therese, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Ati “Byukusenge yatubwiye ko hari umuntu usanzwe umuha urumogi akaza kurucuruza mu mujyi wa Kigali, gusa uwo muntu ntiyashoboye gufatwa aracyarimo gushakishwa. Ariko ngo bose baruhabwa na Uwiduhaye Marie Therese na we arukura mu gihugu cya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo, Uwiduhaye abapolisi bamufatanye udupfunyika 1,836”.

CIP Karekezi yongeye gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko ni bo bigiraho ingaruka nyinshi mu buzima ndetse no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati” Abenshi muri bariya dufata bakwirakwiza urumogi bo ntabwo baba barunywa ahubwo bajya kurucuruza mu rubyiruko rukajya kurunywa rukangiza ubuzima, rugafatwa rugafungwa imyaka myinshi”.

Yakomeje aburira abakwirakwiza urumogi, abibutsa ko barimo kwangiza ubuzima bw’Abanyarwanda kandi bakaba barimo kwangiza ejo hazaza h’igihugu.

Yabagaragarije ko ku bufatanye n’abaturage bazajya bafatwa bafungwe mu gihe nyamara usanga ari bo bari batunze imiryango yabo.

Byukusenge na Uwiduhaye bahise bashyikirizwa RIB ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Jenda kugira ngo bakorerwe idosiye.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka