Nyabihu: Abantu 62 bafashwe basengera mu rutare

Abantu 62 bavuye mu Karere ka Rubavu na Nyabihu bafatiwe mu Murenge wa Bigogwe basengera ku rutare mu bwihisho.

Abafashwe bari bayobowe na Pasiteri Samvura Claude w’imyaka 34, uturuka mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.

Bafashwe basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Bafashwe basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyabihu, SSP Paul Byuma, avuga ko kumenyekana kw’abasengeraga mu rutare ari abaturage batanze amakuru bitewe n’uko gusengera mu makoraniro bitemewe, bikaba byakururira akaga abandi baturage igihe hagize uhandurira Covid-19, cyane ko abafashwe batari bipimishije cyangwa ngo bashyire intera hagati yabo.

SSP Byuma avuga ko uretse kuba bari mu makoraniro atemewe, n’aho bafatiwe basengera ntihemewe kuko bashobora kugira impanuka bakaba bahaburira ubuzima.

Uwo muyobozi avuga ko bari bamaze iminsi bafite amakuru y’ abaturage bajya gusengera mu buvumo mu Murenge wa Bigogwe, bituma bategura uburyo bwo kubafata ku itariki ya 17 Mata 2021.

SSP Byuma avuga ko Polisi y’u Rwanda itazemerera bamwe gukururira abandi akaga bitewe no kutubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Asaba abaturage kumva ubukana bwa Covid-19 no kuyirinda, na ho abashaka gusenga abagira inama yo kujya mu nsengero zujuje ibisabwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bigogwe buvuga ko abafashwe basengera mu matorero arindwi atandukanye yo mu Karere ka Nyabihu na Rubavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Jean Pierre Gahutu Tebuka, avuga ko abafashwe harimo abatambaye udupfukamunwa, abatwambaye nabi, bakaba bari munsi y’urutare begeranye, mu gihe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abuza abantu guhura hatubahirijwe intera, kwambara agapfukamunwa no gupimwa umuriro.

Ati "Harimo abaturutse mu Karere ka Rubavu, baza bagahura n’abandi baturutse mu Karere ka Nyabihu, bahura batipimishije mbere kugira ngo bamenye uko bahagaze, kandi hari impungenge ko hari uwanduye ashobora no kwanduza abandi, bikaba byakwihutisha gukwirakwiza ubwandu bwa Covid-19”.

N’ubwo Akarere ka Nyabihu katabonekamo imibare myinshi y’abandura icyorezo cya Covid-19, abaturage n’abayobozi basabwa gufatanya kwirinda ko bacyandura.

Mu Rwanda imibare itangwa na Ministeri y’ubuzima igaragaza ko abantu 23,888 bamaze kwandura icyorezo cya Covid-19, na ho abamaze gukira ni 22,241, mu gihe abakirwaye ari 1,322.

Kuva muri Werurwe 2020 icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, abantu 325 kimaze kubahitana naho abamaze gupimwa ni 1,256,919 mu gihe 349,702 bamaze gukingirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tugomba kumenya ko Imana itumva abantu bose basenga.Dore ingero 2 zivugwa muli bible.Nkuko Yohana 9,umurongo wa 31 havuga,Imana ntiyumva amasengesho y’abantu bakora ibyo Imana itubuza:abajura,abarwana mu ntambara,abasambanyi,abarya ruswa,etc…Nkuko Matayo 15,umurongo wa 9 habyerekana,ntabwo Imana yumva amasengesho y’abantu basenga mu buryo budahuje n’uko bible yigisha.Urugero,benshi basenga Imana Data,Imana Mwana n’Imana Roho mutagatifu.Izo uko ari eshatu bakazita Ubutatu.Nyamara muli Matayo 4,umurongo wa 10,Yezu yavuze ko tugomba “gusenga Se wenyine”.Niwe Mana ishobora byose yonyine.Yezu akaba “umugaragu w’Imana”,nkuko Ibyakozwe 3,umurongo wa 13 havuga.Yesu ubwe yavuze ko Se amuruta.Byisomere muli Yohana 14,umurongo wa 28.Ndetse Abakolosayi 1:15 hakerekana ko Yezu ari ikiremwa cya mbere cy’Imana imwe rukumbi ishobora byose.

masozera yanditse ku itariki ya: 19-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka