Nyabihu: Abamugaye bahawe insimburangingo

Abafite ubumuga biganjemo abana batabashaga kwigenza bagera ku 10, bahawe insimburangingo z’amagare, bakavuga ko azabafasha kugera aho abandi bari.

Yadufashije Clementine atuye mu kagari ka Karengera mu Murenge wa Karago ni umwe mu bafite ubumuga bahawe aya magare afite agaciro ka miliyoni 3Frw yose hamwe.

Abatandukanye biganjemo abana bahawe amagare nk'insimburangingo.
Abatandukanye biganjemo abana bahawe amagare nk’insimburangingo.

Yagize ati “Nashyiraga inkweto mu maboko nkayagendesha hasi ngiye hafi. Ubwo buzima bwo kwirirwa nkuruza ikibuno hasi bwari bukaze kandi bwamvunaga bukanshengura.

Aka kagare kazajya kansayidira ngere na kure. Buriya aho nzajya nshaka kugera kazajya kahangeza cyane aho ntabonaga uko ngera kubera uko nteye.”

Nyirangerageze Chantal atuye mu Mudugudu wa Kimanzovu, Akagari ka Bihembe mu murenge wa Shyira, nawe ufite umwana ufite ubumugo bwo kutagenda, yavuze bigiye kumuruhura kuko yamuhozaga mu mugongo.

Yadufashije Clementine, umwe mu bahawe akagare kazamufasha wari usanzwe ugendesha amaboko.
Yadufashije Clementine, umwe mu bahawe akagare kazamufasha wari usanzwe ugendesha amaboko.

Ati “Bigiye kungabaniriza guhora muhetse.Azajya abasha kwicara hasi mu rugo muri kariya kagare,kazanduhura guhora muhetse.”

Sahunkuye Alexandre umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimye umuryango EEE chance for the childhood wageneye inkunga aba baturage.

Yasabye abahawe amagare kuyafata neza, akazabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi. Yongeyeho kujya batanga ubukangurambaga ku babyeyi bahisha abana bafite ubumuga, bumva ko ari ipfunwe kuri bo.
Ati “Aho mugeze mujye mutanga ubukangurambaga niba hari umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga,mubimenyeshe inzego z’ibanze.”

Yongeyeho ko hari inzego zibarengera kandi ko mu karere hari n’umukozi wita ku bafite ubumuga mu bibazo byabo bya buri munsi.

Umutesi Jane umukangurambaga muri EEE umushinga ushinzwe uburezi, uburinganire no guha ubushobozi abantu bafite ubumuga, yavuze ko muri Nyabihu habonetse abafite ubumuga 58 bashobora gufashwa.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ese uyu mwaka bazafotora ryari? mudusobanurire ibisabwa.

uwimana valens yanditse ku itariki ya: 20-09-2018  →  Musubize

BAZAFOTORA RYARI

IRANZI yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka