Nyabihu: Abacitse ku Icumu barasaba akarere kubishyuriza imitungo yabo

Abakuriye IBUKA mu mirenge igize akarere ka Nyabihu, basabye ko ubuyobozi bw’akarere kubishyuriza imitungo, bavuga ko imirenge n’utugari bisa n’aho byananiwe kubishyuriza.

Imitungo irenga miliyoni 54 niyo igomba kwishyurizwa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bangirijwe ibyabo mu mirenge 12 igize aka karere, nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA ku rwego rw’akarere abitangaza.

Babisabye mu nama yahuje abaperezida bose ba IBUKA ku rwego rw’imirenge tariki 07/05/2012, aho banashyikirije akarere igitabo gikubiyemo abagomba kwishyura no kwishyurwa, imirenge n’utugari babarizwamo.

Icyo gitabo gikubiyemo kandi n’umubare w’amafaranga agomba kwishyurwa ku mitungo yangijwe kuri buri wese.

Juru akomeza avuga ko abagomba kwishyura bahari kandi harimo abafite ubushobozi bwo kuba bakwishyura ariko kuko batishyuzwa, kugeza ubu ntakirakorwa.

Safari Viateur

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka