Nuwumuremyi wayoboraga Musanze ntiyagarutse mu Bajyanama batowe mu Majyaruguru (Urutonde)

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, habaye igikorwa cyo gutora Abajyanama rusange b’Uturere, nk’uko byakozwe no mu zindi Ntara.

Abajyanama rusange batowe i Musanze. Uwa munani witwa Abayisenga Emile we yatowe ariko ntiyari ahari ahubwo yohereje umuhagararira kuko amaze iminsi mu butumwa bw'akazi hanze y'u Rwanda
Abajyanama rusange batowe i Musanze. Uwa munani witwa Abayisenga Emile we yatowe ariko ntiyari ahari ahubwo yohereje umuhagararira kuko amaze iminsi mu butumwa bw’akazi hanze y’u Rwanda

Ahabereye iki gikorwa cy’amatora mu Karere ka Musanze, abakandida 42 ku myanya y’Abajyanama rusange b’Akarere, babanje kwiyamamariza imbere y’inteko itora, igizwe n’abantu 305 muri 332 bari bateganyijwe gutora.

Abajyanama rusange batowe uko ari 8 muri aka Karere, ni abiyongera ku bajyanama 5 baherukaga gutorwa muri 30% mu cyiciro cy’abagore, na cyo cyari cyarabanjirijwe n’abajyanama batowe 4 mu byiciro byihariye birimo uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga n’uhagarariye Urugaga rw’Abikorera muri buri Karere.

Ku rutonde rw’abatorewe kuba Abajyanama rusange b’Uturere, abari abayobozi mu turere muri manda iheruka, barimo Nuwumuremyi Jeannine wayoboye Akarere ka Musanze, Manirafasha Jean de la Paix wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Nteziryayo Anastase wari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere n’Ubukungu muri manda iheruka, bari mu biyamamaje ariko ntibagize amahirwe yo gutorerwa kuba abajyanama b’utwo Turere.

Ni mu gihe no mu matora ya 30% y’icyiciro cy’abagore aheruka kuba tariki 13 Ugushyingo 2021, abari abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’Abaturage muri manda iheruka, ari bo Uwimana Catheline wo mu Karere ka Gakenke na Marie Claire Rusanganwa batsinzwe amatora.

Musanze

Abatorewe kuba abajyanama rusange b’Akarere ka Musanze uko ari 8 ni Andrew Rucyahanampuhwe, Abayisenga Emile, Ramuri Janvier, Gasirabo Athanase, Kamanzi Axelle, Gasana Vedaste, Safari Djumapili, na Ndayambaje Michel.

Gakenke

Hatowe Niyonsenga Aimé François, Nizeyimana JMV, Sebarinda Anastase, Iradukunda Isdole, Hakizimana Emmanuel, Mugwiza Telesphore, Nkundumpaye Silas na Kamanzi Emmanuel.

Rulindo

Mutsinzi Antoine, Mukanyirigira Judith, Uwimana Leopord, Mutaganda Theophile, Dusabirane Aimable, Hakizimana Vedaste, Yankurije Thacien, na Mwiseneza JMV.

Burera

Abajyanama rusange batorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Burera barimo Uwanyirigira Marie Chantal, Mukarutwaza Alphonsine, Abimana Fidele, Ntabareshya Jean Baptiste, Mukandayisenga Delphine, Nshyimiyimana Jean Baptiste, Manangu Theophile na Musabyimana Emmanuel.

Gicumbi

Abatowe ni Ntagungira Alexis, Kamili Athanase, Byensi Jean Claude, Nzabonimpa Emmanuel, Sewase Jean Claude, Mbonyintwari JMV, Musanabaganwa Grace, Sibomana Rusika Emmanel.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje ko abajyanama rusange 216, ari bo batowe mu turere 27 amatora yabereyemo. Bakaba basanga abandi 135 batowe tariki 13 Ugushyingo 2021 mu cyiciro cy’abagore n’ibindi byiciro byihariye.

Yemeje ko abatowe, uretse kuba bafite ibigwi, bigendanye n’ubunararibonye ndetse n’amashuri bize, bitanga icyizere ntakuka cy’uko ari abazaba bagize inama Njyanama z’Uturere zikomeye kandi zifite ubushobozi kuruta izabanje.

Akomoza ku bagize amahirwe yo kwegukana umwanya w’ubujyanama n’abatagize amahirwe, yagize ati: “Birumvikana ko hari abagombaga gutsinda no gutsindwa. Abatabashije gutsinda, twabibukije ko gutsindwa, bitabakuye mu buyobozi bw’Akarere, ahubwo ko bagombye na bo kuba abajyanama b’abajyanama bagenzi babo batowe. Kandi aho nabashije kugera, wabonaga babyishimiye, banabyakiriye. Kuri twebwe tunigisha ibirebana n’uburere mboneragihugu buganisha ku matora na Demokarasi, tubona turi mu nzira nziza nk’igihugu, duhereye mu nzego z’ibanze, aho abantu igihe bahatanira imyanya, bumva ko gutsinda no gutsindwa bishoboka”.

Mu turere twose tugize Intara zose z’u Rwanda, abatorewe imyanya y’ubujyanama bujuje umubare w’Abajyanama rusange 17 muri buri Karere. Bikaba biteganyijwe ko ari bo bazitoramo Biro y’Inama njyanama y’Akarere igizwe na Perezida wa Njyanama, Visi Perezida wa Njyanama y’Akarere ndetse n’Umunyamabanga; hanyuma nibarangiza batore Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere, n’abayobozi bamwungirije babiri, ni ukuvuga Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere n‘Ubukungu ndetse n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mana yanjye nibyo ubujura buciye icyuho , urugomo n’ubwabuzi biri gufata indi ntera ariko byagera i Musanze bigakomera rwose abayobozi babihagukire.
Kuki muvuze Nuwumuremyi Jeanine gusa, ko byagaragaye ko mu Ntara zose z’igihugu benshi batagarutse muri Njyanama kandi nta nigitangaza kirimo ni Demokarasi isesuye izira amacenga.Muzareba ku wa 5 ni bake mu Bayobozi basanzwe mo bazagaruka muri Komite nyobozi z’Uturere. Nzumirwa ahubwo

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 17-11-2021  →  Musubize

Mwadukoreye ubuvugizi kurugomo rukorerwa Abanyeshuri ba Cavm - Busogo, turi kwakwa amatelephone cg bakadutoborera amazu, cg wahura nabajura ugakizwa namaguru.....

Thanks

Elias yanditse ku itariki ya: 17-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka